• Amakuru / MU-RWANDA


Abaturage bo mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo mu Murenge wa Bumbogo, mu Kagali ka Mvuzo, mu Mudugudu wa  Kigabiro bahamagaye Polisi bavuga ko hari moto babonye iri kugurishwa n’abasore babiri kandi bikekwa ko yibwe, abapolisi bageze aho iyo moto (RJ 555 C) iri kugurishirizwa babatse ibyangombwa bya moto barabibura, Polisi yahise ibafata uko ari babibiri barimo uwitwa  Habimana Patrick w'imyaka 19s na  Iradukunda Kevin w'imyaka 17.

Bakimara gufatwa bagaragaje ko iyo moto bayibye tariki ya 12/03/26, mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Nyamiyaga, Akagali ka Jambo, ubwo yari paritse mu isanteri ya Kagamba, bakaba bari bagiye kuyigurisha amafaranga ibihumbi ijana (100.000), nyuma yo gukurikirana abapolisi basanze ari iya Nyamvura Florida nyuma yo kugaragaza ko imoto ari iye yayisubijwe.

Polisi irashimira abaturage batanze amakuru iyo moto igafatwa igasubizwa nyirayo, Polisi Kandi iraha gasopo abajura bumva ko bazatungwa n’ibijurano kubireka bagashaka indi mirimo yo gukora, ubujura ntibukiza ahubwo burakenya.

Abasore bafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Bumbogo ngo bakorerwe amadosiye bashyikirizwe ubugenzacyaha.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments