Ikibuga Mpuzamahanga
cy’Indege cya Dubai cyagabweho igitero cya drone habanza kugaragara umuriro
ariko uza kuzimywa.
Iki gitero cyagabwe ku
wa 16 Werurwe 2026, cyatumye ingendo zisubikwa by’igihe gito.
Intambara ya Amerika,
Israel na Iran yatumye ingendo zo mu kirere henshi zikomwa mu nkokora kuko Iran
igaba ibitero ku bice byose ishinja gucumbikira ingabo cyangwa ibikorwa bya
Amerika.
Reuters yanditse ko nubwo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu,
Iraq, Jordanie, Turikiya hari ibirindiro by’ingabo za Amerika ariko Iran igaba
ibitero ku bikorwaremezo bya gisivile ikoresheje misile na drones.
Reuters
yemeje ko igitero cya drone hafi y’ikibuga cy’indege cyagize ingaruka ku kigega
kimwe cy’ibikomoka kuri peteroli.
Polisi
yahise itangaza ko ingendo mu mihanda yo ku butaka no munsi y’ubutaka yerekeza
ku kibuga cy’indege zabaye zihagaritswe.
Sosiyete
ikora ubwikorezi bwo mu kirere na yo yavuze yabaye isubitse ingendo ziva
cyangwa zijya i Dubai, zimwe zimurirwa kuri Al Maktoumo International Airport.
Intambara
ya Amerika na Iran yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026. Ibihugu bituranye na
Iran bimaze kuraswaho ibitero bya drones na misile birange 2000.
Iran
yavuze ko izakomeza kugaba ibitero ku bihugu bicumbikiye ingabo za Amerika
n’ibindi bikorwa by’iki gihugu bazakomeza kuhagaba ibitero.
Like This Post? Related Posts