• Amakuru / MU-RWANDA

Urubanza rwa Moses Turahirwa washinze inzu ihanga imideli ya (Moshions) yireguye ku byaha aregwa birimo gukoresha ibiyobyabwenge no gukoresha inyandiko mpimbano “aho muri passport ye yahinduye ahanditse “Gabo” agashyiramo “Gore”.

Kuri uyu wa Mbere tariki 16 Werurwe, 2026 nibwo urubanza rwa Turahirwa rwaburanishijwe mu mizi, aho yabanje kugaragaza inzitizi z’uburwayi.

Me Albertine Mukeshimana wunganira Turahirwa mu mategeko, yabwiye urukiko ko umikiliya we arwaye, bifuza kutaburana.

Umucamanza yagaragaje ko iyo nzitizi nta shingiro ifite.

Inteko y’Umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko nibo bayoboye iburanisha, Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe n’Umushinjacyaha umwe.

Ku isaha ya saa yine (10h00 a.m) iburanisha ryari ritangiye.

Turahirwa Moses bita Moshions, yaburanye yemera icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, ariko icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, aragihakana.

Yavuze ko aho afungiwe amaze kugororwa.

Ubwo urukiko rwamusabaga gutanga ibisobanuro ku cyamuteye kwiyita Umugore kandi ari Umugabo, Moses Turahirwa yavuze ko yahinduye Passport ye ahanditse “Gabo” akora “editing” (arahahindura) ashyiramo “Gore”.

Umucamanza ati “Ibyo wabikoze ugambiriye iki?”

Turahirwa ati “Ntacyo, ni ubukubaganyi bwange gusa, kuko hari film nakinanaga n’Umufaransakazi.”

Umucamanza ati “Cyangwa washakaga “gutwika” bimwe byateye by’iki gihe?”

Turahirwa ati “Oya, ni imikino narindimo gusa. Kandi nanjye nabonye bishobora guteza ikibazo iyo “Post” (inyandiko yo ku mbuga nkoranyambaga) ndayisiba.”

Me Albertine Mukeshimana afashe, yasabye urukiko ko uwo yunganira igihe yahamwa n’icyaha yazasubikirwa ibihano kugira ngo ajye kwivuza, kuko ngo yaranabitangiye.

Yavuze ko impapuro za muganga zibyerekana ko arwaye, bityo kumufunga ntacyo byaba bimaze.

Umucamanza yongeye kubaza Turahirwa Moses icyo yair agamije ahindura Passport ye, niba atari agamije “kubwira isi ko umuntu ashobora gutangira uri Umuhungu agasoza ari Umukobwa nk’uko byateye muri iki gihe.

Me Albertine Mukeshimana, yahise asubiramo ibyo yavuze ati “Ndasaba ko Turahirwa yasubikirwa ibihano icyaha nikimuhama.”

Ubushinjacyaha na bwo bwahawe ijambo, buvuga ko Turahirwa Moses yahamwe n’ibyaha bibiri, ari ibyo icyo gukoresha ibiyobyabwenge by’urumogi, ndetse n’icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

Ku cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, Ubushinjacyaha bwavuze ko yafashe ahanditse “Gabo” ahashyira “Gore”, afata ahanditse igihe yavukiye cyari umwaka wa 1991 ashyiraho ko yavutse mu mwaka wa 1994, ndetse ngo yahinduye na nimero ya Passport.

Nyuma yo gukora biriya yanditse ku mbuga nkoranyambaga ati “Thank U Kagame”.

Ubushinjacyaha buti “Turabona yarabikoze abigambiriye, nta hantu tubona mu mategeko atakoze icyaha. Turabona yarakoze icyaha cyane.”

Ubushinjacyaha bwavuze ko abantu batafata urwandiko rw’umwimerere ngo igitondo kimwe, baze babihindure, kandi rwaratanzwe n’urwego rubifitiye ububasha.

Bwasabye ko atazasubikirwa igihano ku cyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge kuko yababariwe ntabihe agaciro.

Turahirwa Moses yahawe ijambo ngo agire ikindi avuga.

Ati “Njye icyo nakongeraho, ni uko nafashe ingamba zo kureka ibiyobyabwenge burundu. Njye ndarwaye ibyo nkora byose mbikoreshwa n’uburwayi, n’ibindi nakoze nabikoze nkirwaye n’ubu ibipimo birabyerekana ko biri kugabanuka.”

Ku by’inyandiko mpimbano aregwa, yavuze ko “nta byago iyo Passport ye yateje” kuko n’Urwego rw’Ibinjira n’Abasohoka ngo nta kibazo rwabigizeho, kuko ngo ibyakozwe byose nyacyo byangije ku rwandiko rw’umwimerere.

Me Albertine Mukeshimana we yavuze ko Urukiko rwaca inkoni izamba, rukazaha Turahirwa Moses ibihano bisubitse, kuko ahawe ayo mahirwe yahita ajya mu kigo gifasha abantu basabitswe n’ibiyobyabwenge, kugira ngo afashwe kubireka burundu.

Nyuma yo kumva impande zombi Umucamanza yapfundikiye iburanisha, avuga ko urubanza ruzasomwa ku wa 31/03/2025 saa kumi z’umugoroba.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments