Itsinda
ry’abasirikare ba RDF bashinzwe ubwubatsi, ryagarutse mu gihugu amahoro
kuri uyu munsi, nyuma yo gusoza neza ubutumwa bw’ubutabazi bari bamazemo amezi
abiri muri Jamaica. Bari baroherejwe gufasha mu gusana ibikorwa remezo
byangijwe n’inkubi y’umuyaga ikomeye ya Melissa.
Aba
basirikare ba RDF boherejwe muri ubu butumwa hashingiwe ku masezerano
y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Jamayika, agamije gufasha mu gusana ibikorwa
remezo by’ingenzi byangiritse bitewe n’ibiza by’umwihariko ibiza by’inkubi y’umuyaga.
Mu gihe
cy’ubutumwa bwabo, aba basirikare bashinzwe ubwubatsi bakoranye bya hafi
n’Ingabo za Jamaica (JDF) hamwe n’inzego z’ibanze mu gusana amazu y’abaturage
n’amashuri byari byangijwe n’iyo nkubi y’umuyaga.
Jamayika iri
mu bihugu byibasiwe cyane n’inkubi y’umuyaga Melissa, mu mpera z’Ukwakira 2025,
yangije byinshi, byatumye hatangizwa ibikorwa byagutse by’ubutabazi ku
baturage.
Abasirikare
bashinzwe ubwubatsi ba RDF bagize uruhare rukomeye mu kwihutisha ibikorwa byo
gusubiza ibintu mu buryo, rifasha gusana amazu y’abaturage bari barahuye
n’ingaruka z’iki kiza.
Bakigera ku
Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, bakiriwe na Maj Gen Alex Kagame,
Umugaba w’Inkeragutabara, wabashimiye ku gusoza neza ubutumwa bwabo no
kugaragaza ubunyamwuga, imyitwarire myiza n’ubwitange mu kazi.
Yabashimiye
kandi ko bahagarariye neza u Rwanda, agaragaza ko imyitwarire n’ubwitange bwabo
byagaragaje indangagaciro z’igihugu ndetse bikomeza guteza imbere isura nziza
y’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.
Yashimangiye
ko ibikorwa byabo bitagize uruhare rukomeye gusa mu kongera kubaka ubuzima
bw’abaturage ba Jamayika, ahubwo byanakomeje kugaragaza u Rwanda
nk’umufatanyabikorwa wizewe mu bikorwa mpuzamahanga by’ubutabazi no guhangana
n’ibiza.
Isozwa ry’ubu butumwa rigaragaza umubano ugenda urushaho gukomera hagati y’u Rwanda na Jamaica, ndetse bikibutsa akamaro k’ubufatanye mpuzamahanga mu guhangana n’ibiza.