Kuri uyu wa 21 Werurwe 2026, Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni na Perezida wa Kenya William Samoei Ruto batangije ku mugaragaro ibikorwa byo kongera umuhanda wa gari ya moshi uzahuza ibihugu byombi, ukazakomereza no mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu byo mu karere.
Uyu mushinga munini uzanyura mu mijyi ya Naivasha, Kisumu na Malaba muri Kenya, mbere yo gukomereza i Kampala muri
Uganda. Nyuma yaho, hateganyijwe ko ibikorwa byo kuwugeza mu Rwanda bizahita
bitangira.
Biteganyijwe ko uyu muhanda wa gari ya moshi uzakomereza no mu
bindi bihugu byo mu karere birimo Burundi, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,
Sudani y’Epfo, ndetse
na Repubulika ya Centre Afrique.
Mu ijambo rye, Perezida Yoweri Kaguta Museveni yavuze
ko uyu mushinga uzafasha kongera ubuhahirane no koroshya ubwikorezi mu karere,
agaragaza inzira zizakoreshwa zirimo Malaba-Kampala, Kasese-Mpondwe ndetse
n’izindi zigana muri RDC no muri Sudani y’Epfo.
Ku ruhande rwe, Perezida William Samoei Ruto
yashimangiye ko uyu muhanda uzagira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubukungu
bw’akarere, cyane cyane mu koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.
Ati: “Uzoroshya
urugendo kuva ku cyambu cya Mombasa ukagera mu bindi bihugu byo mu karere,
ugahindura ingendo zafataga iminsi zikaba amasaha.”
Uyu mushinga kandi uteganyijwe gutanga imirimo myinshi ku
rubyiruko no kongera ubucuruzi hagati y’ibihugu bigize Afurika y’iburasirazuba.
Ku ikubitiro, biteganyijwe ko ku ruhande rwa Kenya na Uganda
hazubakwa kilometero 643 z’uyu muhanda wa gari ya moshi, ukazatwara asaga
miliyari 8,5 z’amadolari ya Amerika.
Abasesenguzi mu by’ubukungu bagaragaza ko uyu mushinga ushobora
guhindura isura y’ubwikorezi mu karere, ukoroshya ubucuruzi no guteza imbere
ubufatanye hagati y’ibihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika.
Iyo gari ya moshi niramuka igejejwe mu Rwanda, izaba ari intambwe
ikomeye mu guhuza igihugu n’ibindi ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane mu
bijyanye n’ubwikorezi bw’ibicuruzwa n’abantu.