Umutwe w’iterabwoba wa ADF wishe abaturage 50 bo muri teritwari ya Mambasa, intara ya Ituri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva tariki ya 9 kugeza ku ya 15 Werurwe 2026.
Ku wa 20 Werurwe,
sosiyete sivili ikorera muri Ituri yatangaje ko hagati y’ayo matariki, uyu
mutwe wishe abaturage 35 mu gace ka Muchacha, wica abandi 15 muri Babesua,
utwika inzu nyinshi, usahura n’imitungo.
Iyi sosiyete sivili yatangaje ko abaturage bo mu midugudu
myinshi ikoze ku muhanda munini wa ‘RN4’ bahungiye muri santere ya Mambasa na
Niania kandi ko babayeho nabi kubera ko ibikorwa byabatungaga birimo ubuhinzi
n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro byahagaze.
Yasabye Leta ya RDC kwita ku mutekano wo muri Ituri no ku
baturage bari mu kaga, igashyira imbaraga mu kurwanya ADF nk’uko irwanya
ihuriro AFC/M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Iti "Leta ya RDC ikwiye kwihutira gukemura ikibazo
cy’umutekano muri Ituri nka Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo kibangamiye
ubuyobozi bwa Leta, igakora ibikorwa byagutse kuri ADF, ikanafasha abaturage ba
Mambasa bari mu kaga."
Raporo zitandukanye zirimo izitegurwa n’ishami ry’Umuryango
w’Abibumbye rishinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi (OCHA), zigaragaza ko ADF
iza ku isonga mu mitwe yica abaturage benshi muri RDC.