Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame yasabye urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi guharanira ubuzima bwiza, gukunda no guharanira kwimana u Rwanda.
Ni ubutumwa yahaye abarenga 2000 bitabiriye
Inama Nkuru ya Gatandatu y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango FPR
Inkotanyi kuri uyu wa Gatandatu.
Madamu Jeannette Kagame yabibukije ko
Isi iri guca mu bihe by’umutekano muke, bityo bakwiye kwiga uko babicamo neza.
Yavuze ko u Rwanda rukomeje gutera imbere no kubaka ibigwi ku ruhando mpuzamahanga, bityo abagore bakwiye kugira uruhare muri iyo ntambwe idahinduka.
Ati: “Ibi
biradusaba kongera gutekereza ku ruhare rwacu nka ba ‘Mutima w’urugo’, mu
kubaka umuryango uhamye, kuko iterambere ry’Igihugu ritangirira mu muryango,
kandi umugore akaba inkingi ikomeye yubaka kandi ikomeza uwo muryango.”
Yakomeje ati: “Amahitamo
ubuyobozi bw’Igihugu bwakoze yibutsa ko Abanyarwanda bafitanye isano
y’Ubunyarwanda, bityo abagore basabwa gufata iya mbere mu gushimangira iyo
ntero bahereye mu miryango yabo.”
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko
bakwiye guharanira kwimana u Rwanda no kurukunda.
Ati “Nk’abagize
Urugaga rw’Abagore, dukomeze kuba umusemburo w’impinduka mu mitekerereze, mu
myumvire n’imikorere bigamije kwihutisha iterambere ry’imibereho myiza
n’ubukungu.
Gukunda no
kwimana u Rwanda bikomeze kuba imibereho yacu ya buri munsi kuko nta wundi
uzabidukorera. Ntacyo Igihugu kitaduhaye. Dufite amategeko aturengera
n’ubuyobozi bw’Igihugu buzirikana agaciro k’umugore. Ahasigaye ni ahacu.”
Yabasabye kandi gushyira imbere
Ubunyarwanda.
Ati “Ubunyarwanda ntabwo ari ijambo gusa rivuga iryo sano; ni
intekerezo, imyitwarire n’imibanire bishingiye ku ndangagaciro z’umuco wacu
n’ururimi rwacu. Ubunyarwanda buravukanwa ariko cyane cyane buratozwa. Aha ni
naho dufite inshingano zikomeye nk’ababyeyi bahekeye u Rwanda.”
Madamu Jeannette Kagame yibukije
abagore ko uburere buruta ubuvuke, bityo iterambere ry’Igihugu ridashoboka mu
gihe umuryango udatekanye cyangwa udateye imbere.
Yongeyeho ko mu gihe Ikoranabuhanga ku
Isi rikataje, bakwiye kuzirikana no kwihatira kujyana na ryo.
Ati “Ibihe turimo
by’iterambere ryihuta muri byose cyane mu ikoranabuhanga, bituma hari imiryango
imwe n’imwe igaragara nk’itagifite ubushobozi bwo kubaka ubusabane hagati
y’abana n’ababyeyi.”
Madamu Jeannette Kagame yasabye
abanyamuryango bibumbiye mu Rugaga rw’Abagore rushamikiye ku Muryango FPR
Inkotanyi, gukomeza gukora iyo bwabaga, baba umusemburo w’impinduka nziza u
Rwanda rwifuza.