Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ntacyo yihishe mu buryo yagaragaje amarangamutima ye ku rupfu rwa Robert Mueller, wari wayoboye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (FBI). Trump yavuze ko byamushimishije kubona Mueller yapfuye ku buryo adashobora kubihanganira.
Robert Mueller witabye Imana ku wa 20 Werurwe 2026, yari afite imyaka 81. Yayoboye FBI kuva mu 2001 kugeza mu 2013, ashyirwa kuri uwo mwanya na Perezida George W. Bush, akomeza no mu gihe cya Perezida Barack Obama. Umuryango we wemeje urupfu rwe ariko ntiwatanze amakuru arambuye ku mpamvu y’urupfu cyangwa aho byabereye.
Nyuma y’aho amakuru y’urupfu rwe atangajwe, Trump yanditse kuri Truth Social, ahamya ati:"Robert Mueller yapfuye. Mbega ibyiza, nishimiye ko yapfuye. Ntabwo azongera guhemukira abantu b’inzirakarengane ukundi."
Impamvu Trump atigeze amwishimira ni uko Mueller ari we wayoboye iperereza ryasuzumaga niba hari uruhare rw’u Burusiya mu matora ya Perezida ya 2016, ndetse no kureba niba Trump yigeze kugira icyo abigiramo. Icyo gihe Trump yari uhagarariye Ishyaka ry’Aba-Républicains, ahangana na Hillary Clinton wari uhagarariye Ishyaka ry’Abademokarate.
FBI yagaragaje mu iperereza ryayo ko hari ibihugu byagerageje kwivanga mu matora ya Perezida, harimo u Burusiya, u Bushinwa, na Irani. Ariko, nta bimenyetso bifatika byigeze biboneka byemeza ko Trump cyangwa abandi bari mu matora bagize uruhare muri ibyo bikorwa. Raporo ya Robert Mueller yo mu 2019 yagaragaje ko ibyo birego nta shingiro bifite.
Iperereza ryatangiye muri 2017 rikomeza kugeza mu 2019, rikaba ryari ryagarutsweho cyane ku rwego rw’igihugu ndetse no ku isi. Byarakaje cyane Trump, ndetse akomeza kuvuga ko iri perereza ryari ubugambanyi bugamije kumwangiriza izina. Yemeza ko iperereza ridafite shingiro, ko ari ubuhwitsi buteye ubwoba, kandi ko nta nubwo ryerekana ko kwiyamamaza kwe byagiranye isano n’u Burusiya.
Raporo ya Mueller, igizwe n’amapaji 448, yerekanye ko u Burusiya bwagize uruhare mu matora, ariko nta bimenyetso bihagije byagaragaje uruhare rwa Trump muri ibyo bikorwa.