Nigeria: Abantu 10 bapfiriye mu musigiti

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-08-13 12:08:33 Amakuru

Ku wa Gatanu tariki ya 11 Kanama 2023, Nibwo muri Leta ya Kaduna iherereye mu Majyaruguru ya Nigeria, abantu icumi bapfuye nyuma yuko  umusigiti umusigiti ubaguyeho.

Ni amakuru yashimangiye na Umuvugizi wa Polisi, Mohammed Jalige ubwo yaganiraga Xinhua ko uyu musigiti waguye abantu bari gusenga.
Mu gihe icumi aribo byemejwe ko bapfuye, abandi 25 bakomeretse. Iperereza rirakomeje ngo hamenyekane uburyo uwo musigiti waguye.

Uyu musigiti waguye wubatswe kera mu myaka ya 1830 ndetse wafatwaga nk’inzu ndangamurage abayisilamu bo hirya no hino ku Isi bazaga gusengeramo.

Hari hashize iminsi hari imitutu yiyashije mu bikuta by’uwo musigiti, ku buryo bikekwa ko ari byo byabiteye

Related Post