Amabwiriza
mashya agenga imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda yashyizeho ibisabwa bishya ku
mitunganyirize y’amarimbi, birimo kubuza kubaka imva hakoreshejwe beto
n’amakaro, ndetse no kugena ubuso agomba kugira n’intera agomba gusigara hagati
yayo n’ibishanga.
Ibi
bikubiye mu nyandiko yitwa Land Use Master Plans’ Zoning Regulations – Edition
2, yasohotse muri Nzeri 2026, inagaragaza ibipimo bishya bigenga imiturire,
ubucuruzi, inganda n’ibikorwaremezo.
Ku
bijyanye n’amarimbi, inyandiko ibuza gukoresha beto cyangwa amakaro mu kubaka
imva, haba munsi cyangwa hejuru y’ubutaka. Ibuza kandi kubaka amazu yo
guturamo, ibikorwa by’ubucuruzi n’inganda mu butaka bwagenewe amarimbi.
Gusa,
ibikorwa bifasha mu micungire y’amarimbi bishobora kwemerwa nyuma yo gusuzumwa,
birimo ubwiherero, amacumbi y’abakozi n’ahantu ho gusengera.
Amabwiriza
kandi ateganya ko irimbi ryegereye igishanga rigomba gukorerwa isuzumangaruka
ku bidukikije no gusiga intera iri hagati ya metero 200 na 300.
Ku
buso, irimbi riteganyirizwa hegitari 10 ku baturage bari hagati ya 200.000 na
250.000, mu gihe ahagenewe gutwikirira imirambo hamwe hateganyirizwa abaturage
150.000 ku buso bwa hegitari ebyiri. Ibyo bibanza bishobora no guhuzwa.
Uretse
ibijyanye n’amarimbi, iyi nyandiko igena ibyiciro by’imikoreshereze y’ubutaka,
ubuso bw’ibibanza, ubucucike bw’inyubako, amagorofa inganda bigomba gusiga
interahagati yazo n’ahatuye abantu.
Inateganya
ko impushya zo kubaka amazu manini yo mu bwoko bwa villas cyangwa mansions
zitazatangwa mbere y’uko hashyirwaho amabwiriza yihariye azigenga.
Mu
rwego rwo kongera imiturire itunganijwe, amabwiriza agabanya ubutaka bwagenewe
guturwaho mu byiciro bitandatu, bitewe n’ubucucike bw’inyubako n’ubwoko
bw’amacumbi yemerewe. Mu duce tumwe na tumwe, hashyizwe imbere inyubako zakira
imiryango myinshi aho kubaka amazu y’umuryango umwe.
Ayo
mabwiriza ateganya kandi ko nibura 20% by’ubuso bw’ibibanza biri mu byiciro
bimwe na bimwe bigomba gutunganywa hagaterwaho ibimera, naho 2% bikagenerwa
ubusitani bw’imbuto n’imboga.
Ku
bijyanye n’inganda, yashyizeho intera zigomba kubahirizwa hagati yazo
n’imiturire. Inganda nto zisabwa gusiga nibura metero 50, izisanzwe zikenera
metero 500, mu gihe izishobora guteza ihumana rikomeye zisabwa kuba nibura ku
ntera y’ikilometero kimwe uvuye ahatuye abantu.
Amabwiriza
kandi ashyira imbere kwegereza abaturage serivisi z'ibanze, ateganya ko aho
bishoboka amashuri, amavuriro n’ibindi bikorwaremezo bikenerwa n’abaturage
bigomba kuba mu ntera itarenze metero 400 umuntu ashobora kugendamo n’amaguru.
Iyo gahunda
agamije guhuza imikoreshereze y’ubutaka n’ibishushanyo mbonera by’Umujyi wa
Kigali n’uturere, guteza imbere imiturire itunganijwe no kurengera ibidukikije.