• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Ishyaka ry’Abademokarate (Democratic Party) ryatsinze amatora yo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rihabwa ububasha bwo kuyobora Sena, nyuma y’uko abatora bagaragaje kutishimira imiyoborere na gahunda za Perezida Donald Trump n’Ishyaka ry’Aba-Républicains.

Aya matora yabaye ku wa Kabiri, tariki ya 3 Ugushyingo 2026, aho Abademokarate bagize intsinzi ikomeye mu bice bitandukanye by’igihugu, harimo na Leta zari zisanzwe zifatwa nk’ibirindiro by’Aba-Républicains.

Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri Amerika agaragaza ko Abademokarate batsinze imyanya myinshi ya Sena, bigatuma bongeye kugira ubwiganze muri iki cyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko, nyuma yo gutakaza ubwo bubasha mu matora yo mu 2024.

Mu byagaragaje uburemere bw’iyi ntsinzi, Abademokarate begukanye imyanya muri leta zari zimaze imyaka myinshi zitora Aba-Républicains.

Muri Texas, James Talarico yatsinze Ken Paxton, bituma Abademokarate bongera kubona umwanya muri Sena baherukaga gutsindira muri iyi Leta mu 1988.

Muri Carolina y’Amajyepfo, Annie Andrews yatsinze umukandida wari ushyigikiwe na Trump, mu gihe Roy Cooper yatsinze Michael Whatley muri Carolina ya Ruguru.

No muri Iowa na Kansas, Abademokarate bagize intsinzi ikomeye, bigaragaza ihinduka ry’amahitamo y’abatora mu bice byari bisanzwe bifatwa nk’ibirindiro by’ishyaka ry’Aba-Républicains.

Mu byagaragajwe nk'impamvu zatumye Abademokarate bagira amajwi menshi harimo kutishimira izamuka ry'ibiciro by'ibicuruzwa na serivisi, ibibazo by'ubukungu, intambara na Iran ndetse n'impungenge zerekeye imiyoborere ya Leta.

Abatora benshi bagaragaje ko bashaka ko Inteko Ishinga Amategeko irushaho kugenzura ibikorwa bya Perezida n'ubutegetsi bwe.

Ibi byatumye amatora yo mu 2026 afatwa nk'ikimenyetso cy'uko abaturage benshi batishimiye icyerekezo ubutegetsi bwa Trump bwari bufashe.

Perezida Donald Trump yashatse kwitandukanya n'ibyo byavuye mu matora, avuga ko atari we wari uri ku ilisiti y'abakandida.

Yashinje kandi bamwe mu bakandida b'ishyaka rye kutagira ubushobozi bwo gutsinda amatora, mu gihe yemeye ko Abademokarate batsinze.

Trump yanatangaje ko azakoresha ububasha bwe bwo kwanga gushyira umukono ku mategeko mu gihe Inteko Ishinga Amategeko izajya yemeza amategeko adashyigikiye.

Kongera kugira ubwiganze muri Sena biha Abademokarate ubushobozi bwo kugira uruhare rukomeye mu igenzura ry'ibikorwa bya Guverinoma no mu kwemeza abantu Perezida ashyira mu myanya ikomeye ya Leta.

Bazagira kandi ububasha bwo kuyobora za komisiyo za Sena no kugena ingingo zishyirwa imbere mu biganiro by'iki cyumba cy'Inteko Ishinga Amategeko.

Ibi bishobora gutuma gahunda zimwe na zimwe za Perezida Trump zitinda cyangwa zikaburizwamo, cyane cyane izisaba ko Sena izemeza abayobozi bashya, abacamanza n'abandi bashyirwa mu myanya ikomeye.

Amakuru yatangajwe na Associated Press na Reuters agaragaza kandi ko Abademokarate batsinze imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, bityo bakaba barabonye amahirwe yo kugira ijambo rikomeye mu mitwe yombi ya Kongere.

Iyi ntsinzi ije mu gihe Perezida Trump yari amaze imyaka ibiri mu manda ye ya kabiri, aho yari afite ubufasha bw'ishyaka rye mu mitwe yombi ya Kongere.

Kuva muri Mutarama 2027, biteganyijwe ko Abademokarate bazatangira gukoresha ububasha bwabo bushya muri Sena no mu Nteko Ishinga Amategeko muri rusange.

Nubwo batsinze, Perezida Trump azakomeza kugira ububasha bwo kuyobora inzego z'ubutegetsi no gukoresha veto ku mategeko adashyigikiye.

Bityo, intsinzi y’Abademokarate irahindura imiterere y’ubutegetsi muri Washington, aho impande zombi z’amashyaka zizakenera kumvikana ku mategeko n’ibindi byemezo bikomeye bireba igihugu.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments