• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Mu gihugu cya Kenya, imidugudu myinshi yo mu ntara ya Kisumu County yarengewe n’amazi nyuma y’imvura nyinshi idasanzwe yibasiye ako gace, igahitana ubuzima bw’abantu barenga 80 nk’uko byatangajwe n’inzego z’ubuyobozi.

Aka karere gakomeje kwibasirwa n’ingaruka zikomeye z’imihindagurikire y’ikirere, aho imvura nyinshi yaguye mu minsi ishize yateje imyuzure ikabije yangije byinshi mu bikorwa by’abaturage.

Raporo zigaragaza ko ayo mazi y’imyuzure yangije ubutaka buhingwaho bugera kuri hegitari 1,200, bituma imyaka yari iteze gusarurwa muri iki gihe cy’ihinga yangirika ku rugero rukomeye.

Byongeye kandi, imiryango irenga 3,000 yo mu gace ka Nyakach byabaye ngombwa ko iva mu byayo, ihunga ayo mazi yangije inzu n’imitungo yabo, nk’uko byemejwe na raporo z’ubuyobozi.

Ibi biza byiyongera ku bibazo by’imihindagurikire y’ikirere bikomeje kwibasira ibihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, aho abaturage basabwa gufata ingamba zo kwirinda no guhangana n’ingaruka zabyo.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments