Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), yatangaje ko hari abantu bataramenyekana bagerageje “gucengera” muri hoteli icumbitsemo Denise Nyakeru Tshisekedi, umugore wa perezida Félix Tshisekedi, mu ruzinduko arimo i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu
kiganiro n’abanyamakuru cyatambutse ku bitangazamakuru bya leta (RTNC),
umuvugizi wa guverinoma, Patrick Muyaya, yavuze ko ayo makuru bayamenye kandi
ko inzego za DRC zirimo gukorana bya hafi n’abategetsi ba Amerika kugira ngo
hamenyekane ukuri ku byabaye.
Yagize
ati: “Turabizi ko hari abantu bagerageje gucengera muri hoteli, ariko Denise
Tshisekedi ameze neza kandi nta kibazo afite.”
Nubwo
atatanze ibimenyetso bifatika, Muyaya yumvikanishije ko bishoboka ko ibyabaye
hari uruhare u Rwanda rwaba rubifitemo, ashingiye ku makimbirane asanzwe hagati
y’ibihugu byombi, cyane cyane ajyanye n’umutekano muke burasirazuba bw’icyo
gihugu.
Ku
rundi ruhande, asubiza kuri videwo yatangajwe n’ushyigikiye leta ya DRC mu
butumwa yatangaje ku rukuta rwa X bivugwa ko yerekana abakorera leta y'u Rwanda
bashakaga kwica Denise Tshisekedi, Arthur Asiimwe wungirije ambasaderi w'u
Rwanda muri Amerika yabihinyuje abigereranya n'urwenya, ati: "... ni nde
ujya 'kwica' ari mu modoka y'ambasade!"
Yongeyeho
ati: "Murimo gukora uko mushoboye kose ngo muvugwe mu mitwe y'inkuru
idafite akamaro.
"Hoteli
ni ahantu hagendwa n'umuntu uwo ari we wese, keretse niba ari mwebwe mwenyine
mwari mwasabye kuyibamo!"
Ibi
birego bije bikurikira impaka zimaze igihe hagati ya DRC n’u Rwanda, aho
Kinshasa n’imiryango mpuzamahanga bashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23. Mu gihe u Rwanda rubihakana rukavuga ko icyo rwakoze ari ugushyiraho ingamba zo kurindira umutekano
warwo.
Denise
Nyakeru Tshisekedi ari muri uru ruzinduko rwateguwe ku butumire bwa Melania Trump,
rwitabiriwe n’abandi bagore b’abakuru b’ibihugu, barimo n’umugore wa perezida
w’u Burundi, Angeline Ndayishimiye.