Abayobozi
b’Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’Ingabo za Tanzania (TPDF) bahuriye mu Karere ka
Karagwe mu Nama ya 15 y’Abayobozi b’Ingabo bakorera ku mipaka, igamije gukemura
ibibazo by’umutekano byo ku mipaka no gukomeza kunoza ubufatanye hagati
y’ibihugu byombi.
Iyi nama
izamara iminsi itatu, kuva tariki ya 24 kugeza ku ya 26 Werurwe 2026, ihuje
Diviziyo ya 5 y’Ingabo zirwanira ku butaka za RDF na Burigade ya 202 y’Ingabo
zirwanira ku butaka za TPDF, zikorera mu duce twegereye umupaka uhuza u Rwanda
na Tanzania.
Itsinda rya
RDF riyobowe na Major General Ruki Karusisi, Umuyobozi wa Diviziyo ya 5
y’Ingabo zirwanira ku butaka, mu gihe irya TPDF riyobowe na Brigadier General
Gabriel Elias Kwiligwa, Umuyobozi wa Burigade ya 202 y’Ingabo zirwanira ku
butaka.
Ku munsi wa
mbere, abayobozi basuye uduce tw’ingenzi twegereye umupaka hagamijwe gusuzuma
ibibazo by’umutekano bihari no kuganira n’abaturage bahatuye. Izi ngendo
zibanze ku gukangurira abaturage kwirinda kwambuka imipaka mu buryo
bunyuranyije n’amategeko ndetse no kwirinda kuroba mu buryo butemewe mu mazi
asangiwe n’ibihugu byombi.
Aya matsinda
yasuye uduce duturiye umupaka turimo imidugudu ya Nyarubare na Katwe yo mu
Karere ka Kyerwa, ndetse n’umudugudu wa Nyakakoni mu Murenge wa Kayisho ku
ruhande rwa Tanzania, uhana imbibi n’Umurenge wa Rwimiyaga mu Rwanda. Aho hantu
harangwa n’inzira zitemewe, zirimo ibiyaga, inzuzi n’ibishanga by’umwihariko
Umugezi wa Akagera, bikunze gukoreshwa mu kwambuka mu buryo butemewe.
Abayobozi
bagaragaje ko aha hantu ari ahifashishwa cyane mu bucuruzi bwa magendu n’ibindi
bikorwa binyuranyije n’amategeko byambukiranya imipaka, bashimangira ko
hakenewe ingamba zihutirwa zo kubikumira no kongera imbaraga mu bufatanye
bugamije guhagarika ingendo zitemewe no kurushaho kubungabunga umutekano ku
mipaka muri rusange.