Ibura rya
lisansi i Kinshasa rikomeje gutera impungenge, abaturage batangiye kugirwaho n’
ingaruka z’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati
Lisansi
ikomeje kuba nkeya cyane kumasitasiyo yo mu mujyi wa Kinshasa, mu gihe umurwa
mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo utangiye kugerwaho
n’ingaruka zo gufungwa kw’inzira y’umuhora
wa Ormuz na Iran.
Abaturage
bavuga ko bisaba amasaha menshi kugira ngo babone lisansi yo gushyira mu
modoka. Ibi bikomeje guteza impungenge zikomeye muri uyu mujyi utuwe
n’abaturage barenga miliyoni 17.
Marcel Lobo,
umushoferi wa moto itwara abagenzi, yagize ati: “Tumaze amasaha 2 n’igice
dutegereje lisansi.
Mu gihugu
cyacu nta lisansi ihari. Kubera iki? Ni intambara iri hagati ya Iran na Leta
Zunze Ubumwe za Amerika. Turimo kubabara cyane.
Nta lisansi
ihari… ubu ni umunsi wa kabiri ibintu bimeze gutya. Reba uko abantu babayeho
nabi, n’ingendo ziragoye kubera kubura lisansi.”
Intambara yo
mu Burasirazuba bwo Hagati ni yo ishyirwa imbere mu gusobanura iri bura rya
lisansi, ariko abaturage bamwe ntibabyumva neza.
Moïse
Ilunga, na we utwara moto, yagize ati:
“Batubwira ko ari intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati itera ibura rya
lisansi. Ariko iyo ntambara yatangiye vuba aha, none se kuki nta bubiko buhari?
Barabeshya.
Kandi ubu
kugira ngo ugure lisansi kuri sitasiyo, bisaba kongeraho amafaranga ku ruhande
kugira ngo bakwemerere kugura litiro
imwe gusa.”
Uretse Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibihugu
byinshi byo muri Afurika bikomeje guhura n’ikibazo cy’ibura rya lisansi kuva
intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati yatangira, bitewe n’uko uyu mugabane
ushingiye cyane ku byinjizwa mu mahanga mu bijyanye n’ibikomoka kuri peteroli
binyuze mu Nyanja ziri hafi ya Irani .
Like This Post? Related Posts