• Amakuru / POLITIKI


Kiliziya Gatolika yemeye ko abakristu bayo bashobora guhabwa insimburangingo zikomotse ku nyamaswa, mu rwego rwo kuvura indwara zimwe na zimwe.

Byatangajwe ku wa 24 Werurwe 2026. Ibi bishingiye ku iterambere rikomeje kugaragara mu buvuzi bwifashishije ingingo z’ingurube cyangwa inka zahinduriwe imiterere karemano y’uturemangingo twazo.

Mu nyandiko ya paji 88 igaragaza amabwiriza agomba gukurikizwa kuri ubu buvuzi, Vatican yongeye gushimangira inyigisho yo hambere, ivuga ko Kiliziya Gatolika nta kibazo ibona muri ubu buvuzi, mu gihe bukurikiza amabwiriza, ntibufate inyamaswa nabi.

Iyi nyandiko igira iti “Tewolojiya Gatolika ntikumira ikoreshwa ry’inyamaswa iyo ari yo yose mu kubona ingingo, ingiramubiri n’uturemangingo byo kwifashisha mu guha abantu insimburangingo.”

Iyi nyandiko yagarageje ko uburyo bwo kugenera abantu insimburangingo zivuye ku nyamanswa [xenotransplantation] bwemejwe mu 2001, ubwo bwari bukiri mu minsi yabwo ya mbere y’igerageza.

Ibikorwa byo guhabwa insimburangingo z’inyamanswa biracyari hake cyane. Igikorwa cya mbere cyo guha umuntu impyiko y’ingurube cyakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2024.

Inyandiko yateguwe hifashishijwe abaganga bo mu Butaliyani, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Buholandi, yasabye abahanga mu bya siyansi gukomeza kuyoboka ubu buryo bwo guha abantu insimburangingo z’inyamaswa mu buryo bufite intego, bushyize mu gaciro kandi burambye.

Yanasabye abaganga kugaragaza ibyago bishobora guterwa no guhabwa insimburangingo z’inyamaswa, harimo ibyago byo kuba zidashobora kwemerwa n’ubudahangarwa bw’umubiri w’umuntu, cyangwa ibyago byo gutera uwo umuntu infection zitewe na micro-organismes.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments