• Amakuru / MU-RWANDA


Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamaganye amakuru y’ibinyoma yakwirakwijwe n’abantu batandukanye, avuga ko inzego z’umutekano z’u Rwanda zari zifite umugambi wo kugirira nabi Denise Nyakeru Tshisekedi, umugore wa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa 25 Werurwe 2026, Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasobanuye ko ibyabaye nta sano bifitanye n’ibyavuzwe n’ababikwirakwije, ahubwo ko byari uguhura bisanzwe hagati y’abashinzwe umutekano b’impande zombi bari bacumbitse muri hoteli imwe i Washington, DC.

Iri tangazo rivuga ko umwe mu bashinzwe umutekano w’u Rwanda, utari witwaje intwaro, yahuye n’itsinda ry’abashinzwe umutekano bo muri RDC mu gice cya hoteli rusange cyemerewe kunyurwamo n’abashyitsi bose. Icyo gihe, ngo yangiwe gukoresha ascenseur n’abo mu ruhande rwa RDC, ibintu byafashwe nk’imyitwarire idakwiriye ahantu rusange.

Ambasade y’u Rwanda yavuze ko icyo kibazo cyahise gikemuka mu ituze, nta ngaruka zikomeye zibayeho. Nyuma yaho, itsinda ry’u Rwanda ryafashe icyemezo cyo kwimukira mu yindi hoteli mu rwego rwo kwirinda gukomeza guterana amagambo cyangwa ibindi bibazo byavuka.

Yakomeje ivuga ko nubwo habayeho ubwo bushotoranyi, abari bahagarariye u Rwanda bagaragaje ubunyamwuga n’ituze, birinda ikintu cyose cyashoboraga guteza amakimbirane.

Ambasade yanavuze ko hari Abanyarwanda bafashwe amashusho n’abantu batazwi mu gihe barimo bava muri hoteli, ibintu yafashe nk’igikorwa kigamije kubashyira ku gitutu no kubahohotera mu buryo butaziguye.

Iri tangazo ryasohotse rikurikiye amakuru yakwirakwijwe n’abantu batandukanye, barimo n’Umuvugizi wa guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, bavugaga ko hari umugambi wo kugirira nabi Denise Nyakeru Tshisekedi. U Rwanda rwavuze ko ayo makuru ari ibinyoma bidafite ishingiro, rusaba ko yamaganwa.

Umuyobozi wungirije wa Ambasade y’u Rwanda muri Amerika, Arthur Asiimwe, na we yagarutse kuri ayo makuru ayamagana, avuga ko ibyabaye ari ibintu bidafite ugutekereza (logic0 na gato.

Yagize ati: “Ni nde wajya gukora igikorwa nk’icyo akoresheje imodoka ya ambasade? Ibi ni inkuru zigamije gusa kwigaragaza no kuyobya uburari.”

Ambasade y’u Rwanda yasoje ishimangira ko u Rwanda rudashobora kugira uruhare mu bikorwa nk’ibyo, kandi ko ruzakomeza kubahiriza amahame y’ubunyamwuga n’umutekano mu bikorwa byarwo mpuzamahanga.


U Rwanda rwamaganye amakuru y’ibinyoma arushinja gushaka kugirira nabi umugore wa Tshisekedi, Denise Nyakeru. Mu gihe inzego z'umutekano za RDC ari zo zishinjwe gusagarira inzego z'umuteko z'u Rwanda 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments