Perezida wa
Repubulika Paul Kagame yashimye Abayisilamu bo mu Rwanda, avuga ko yishimiye
gusangira na bo ibyishimo bya nyuma y’Umunsi Mukuru wa Eid al-Fitr.
Ni ubutumwa
yahaye Abayisilamu bo mu Rwanda bari bateraniye muri BK Arena kuri uyu wa gatatu tariki ya 25 Werurwe 2025 mu
gikorwa gifite insanganyamatsiko igira iti ‘Twishimire imiyoborere myiza mu
Rwanda yaduhaye agaciro n’ubwisanzure mu myemerere’. Ati “Ikinshimishije, nyuma
ya Ramadhan habaho kwishima
Ni igikorwa kitabiriwe n’ibihumbi by’abayisilamu baturutse mu mpande zose z’igihugu barangajwe imbere na Mufti w’U Rwanda Sheikh Sindayigaya Musa
Mufti w’u
Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa, yashimiye Perezida Kagame kuba yifatanyije n’Abayisilamu
mu busabane busoza Umunsi Mukuru wa Eid al-Fitr.
Yagize ati “Ibi
ni ibikomeza gushimangira icyo Abanyarwanda twese tubaziho ko imvugo yanyu ari
yo ngiro.”
Yakomeje agira
ati “turabashimira cyane ku
bw'imiyoborere mwiyza yawe kuko wahaye
agaciro abayisilamu bo mu Rwanda kuko
amateka mwayanduhinduriye .yanashimiye
Perezida kagame ku ruhare
yagize mu gufasha abayisilamu
bo mu Rwanda gusbizwa Imitungo yabo bari baratswe .
Mu
bindi yamushimiye ni uburyo abayisilamu
bo mu Rwanda basigaye bajya mu rugendo i
Mecca muri Arabia Saoudite, gukora umutambagiro Mutagatifu, mu buryo bworoshye.
Aho kuri
ubu, Abayisilamu bo mu Rwanda, bafashijwe na RwandAir, bava i Kigali bakagera i
Jeddah, nta handi banyuze bakagera i Madina, bakagaruka i Kigali nta handi
banyuze.
Ati “Iyo
aba-Hadji bacu indege ije kubafata ku Kibuga cy’Indege, ibindi bihugu baribaza
bati 'aba ba-Hadji barakomeye cyane', natwe tuti 'dufite umuyobozi ukunda
abaturage'
Mu bindi Sheikh
Sindayigaya Mussa, yavuze niuko ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi,
Abayisilamu bari barambuwe ubutaka n’ibindi bikorwa byabo.
Yatanze
urugero rw’Ikigo cy’Ishuri ry’Intwari, aho Perezida Kagame yabasubije iryo
shuri, riravugururwa ndetse rihabwa ishusho nziza. Ati “Mu bihe byatambutse bya
ya mateka, Abayisilamu bari baraciriwe mu nkambi, ariko ubu mwebwe ayo mateka
mwarayahinduye ndetse n’ahatuye Abayisilamu nk’Umujyi wa Biryogo, ubu mu
Marangi habaye ubukerarugendo, hinjiriza amafaranga abahakorera.”
Sheikh Sindayigaya yasobanuye ko mu cyerekezo cy’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, biteguye kunoza inzego z’imiyoborere yabo n’ibikorwa by’imishinga y’iterambere bafite.
Mu ijambo
rye Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze
ko ubuyobozi bw’Igihugu buzakomeza gushyigikira ibikorwa byiza by’amadini
n’amatorero.
Ati “Buri
dini, agace k’abantu cyangwa ibindi abantu bahuriyeho, iyo ibintu byifuzwa
kugerwaho bishyizwe hanze, bigaragara nk’ibyo Abayisilamu bavuze bifuza
kugeraho. Twebwe inzego zacu, z’ubuyobozi, icyo tuba dushinzwe ni ukubatera
inkunga. Iyo nkunga rero irahari izaboneka
Yanavuze ku mpamvu Leta yashyizeho uburyo bwo kunoza
imikorere y’amadini n’amatorero ‘
Yagize uzi Wa wundi ushinga idini mu gitondo,
rikirirwa risahura amanywa yose, byagera nijoro ukabura aho ririgitiye, ibyo
ntabwo bya […] ibyo se mwumva byaba mu bantu koko? Ibyo ntabwo biba bikiri
idini, biba byabaye ikindi kintu. Abantu babyumvise nabi ariko ni bake,
batangira kuvuga ko u Rwanda rutoteza amadini, amatorero […] politiki yacu,
imyumvire yacu, ni ugushyira ibintu mu buryo bukwiriye. Ntawe tubuza amahoro na
busa.”
Perezida
Kagame yashimangiye ko u Rwanda rudatoteza amadini nk’uko bamwe babivuga ahubwo
ko politiki n’imyumvire yarwo ari ugushyira ibintu mu buryo bukwiye
Yijeje Abayisilamu inkunga anagaruka ku byo yabasezeranyije mbere byatinze kubageraho. Ati "Ubwo ibyo ndabyibaraho nk'umwenda ngomba kwishyura ,muzangaye gutinda ariko ntabwo bizahera.