• Amakuru / POLITIKI


Iran yakomeje gusuka imvura ya za misile mu baturanyi bo Burasirazuba bwo Hagati, nyuma y’amasaha make Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, avuze ko Washington na Tehran “bari mu mishyikirano muri iki gihe”.

Kuri uyu wa Gatatu, Iran yibasiye ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati mu bitero bishya bya misile, nyuma y’amasaha make Perezida Donald Trump agaragaje ko hari intambwe ishimishije imaze guterwa mu bikorwa bya dipolomasi bigamije guhagarika intambara.

Iyi ntambara yatangiye ku itariki ya 28 Gashyantare yahinduye isura ubwo Tehran igaba ibitero ku bihugu bitandukanye mu Burasirazuba bwo Hagati, bituma haba impinduka zikomeye ku masoko y’ingufu ku Isi.

Inkuru dukesha Euronews ivuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Iran yarashe za misile na drones, ziyobowe neza, kuri Israel ndetse no ku birindiro by’Ingabo za Amerika muri Koweti, Yorodani na Bahrein.

Biravugwa ko indege zitagira abadereva zagonze ikigega cya lisansi ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Koweti havuka inkongi y’umuriro, mu gihe abayobozi bo muri Yorodani bavuze ko ibisasu bimwe byaguye hafi y’umurwa mukuru, Amman, ndetse muri Bahrein hakaba humvikanye impanda ziteguza ibitero byo mu kirere.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments