• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Perezida wa Repubulika  ta Santarafurika , Faustin-Archange Touadéra, yarahiriye kuyobora igihugu muri manda ya gatatu kuri uyu  wa Mbere, mu muhango ukomeye wabereye i Bangui witabiriwe n’abayobozi batandukanye ndetse n’abashyitsi b’icyubahiro.

Uyu muhango wabaye nyuma y’uko Perezida wari usanzwe ku butegetsi atangajwe nk’uwatsinze amatora ya perezida yabaye ku wa 28 Ukuboza 2025, aho yegukanye amajwi 77,90% nk’uko byemejwe n’Urwego rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga.

Uwo bari bahanganye cyane, Anicet-Georges Dologuélé, yamaganye ibyavuye mu matora avuga ko habayemo “uburiganya bukomeye”, nubwo we yari yabonye amajwi 13,50% akaza ku mwanya wa kabiri.

Faustin-Archange Touadéra watowe bwa mbere mu 2016, ubu atangiye manda nshya y’imyaka irindwi, mu gihe manda ebyiri zabanje  zamaragaimyaka itanu.

Uyu muhango wo kurahira wanabaye intangiriro ya Repubulika ya karindwi muri Santarafurika , nyuma y’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ryabaye mu 2023. Iri vugururwa ryakuyeho umubare ntarengwa wa manda perezida ashobora kuyobora ndetse rinongerera igihe cya manda.

Abayobozi batandukanye bo ku mugabane wa Afurika bitabiriye uyu muhango, barimo Perezida wa Gabon Brice Clotaire Oligui Nguema, Perezida w’Comoros Azali Assoumani, ndetse na Minisitiri w’Intebe wa Cameroon Joseph Dion Ngute.Minisitiri w’Intere w’u Rwanda Dr. Justin Nsengiyumva

Uyu muhango wagaragaje indi ntambwe mu mateka ya politiki ya Central African Republic, mu gihe igihugu gikomeje gushaka inzira igana ku mahoro arambye n’iterambere.

 




Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments