Minisitiri
w’Ububanyi n’Amahanga wa Nigeria, Yusuf Tuggar, yeguye ku mirimo ye ku wa
Mbere, mu rwego rwo kwitegura amatora rusange ateganyijwe mu 2027.
Inkuru y’uku
kwegura yabanje gutangazwa n’umuvugizi we Alkasim Abdulkadir, mbere y’uko na Yusuf
Tuggar ubwe abyemeza abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.
Nk’uko
bitangazwa n’itangazamakuru ryo muri Nigeria, uyu mudipolomate agiye kwibanda
ku kwiyamamariza umwanya wa guverineri w’intara ya Bauchi, iherereye mu
majyaruguru y’uburasirazuba bw’igihugu.
Mu butumwa
yashyize ku rubuga rwa X, Yusuf Tuggar yashimiye Perezida wa Nigeria, Bola
Tinubu, ku cyizere yamugiriye mu gihe yari amaze ku mwanya wa minisitiri.
Yagize ati: “Iki
gihe kirangiye ni igice cy’ingenzi cy’urugendo rw’akazi nakoze, rw’ibanze ku
gushimangira umubano wa Nigeria n’ibindi bihugu, kongera imikoranire ya
dipolomasi no gushyira imbere politiki y’ububanyi n’amahanga igamije inyungu
z’abaturage.”
Mbere y’ibi,
mu ntangiriro z’uku kwezi, Bola Tinubu yari yasabye abaminisitiri n’abandi
bayobozi bifuza kwiyamamaza mu matora ataha kwegura ku mirimo yabo bitarenze
tariki ya 31 Werurwe.
Amatora
rusange muri Nigeria yari ateganyijwe ku wa 20 Gashyantare 2027, ariko yaje
kwimurwa akazaba ku wa 16 Mutarama 2027. Ayo matora azatorwamo Perezida
w’igihugu, abagize Inteko Ishinga Amategeko ku rwego rw’igihugu, ndetse
n’abayobozi b’intara n’abadepite bazo.
Yusuf Tuggar
w’imyaka 59, yabaye ambasaderi wa Nigeria mu Germany kuva mu 2017 kugeza mu
2023, mbere yo kugirwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.
Si ubwa
mbere agerageje kuyobora intara ya Bauchi, kuko amaze kugerageza kwiyamamariza
uwo mwanya inshuro ebyiri mbere ariko ntiyabigeraho.
Uku kwegura
kwe kugaragaza uburyo politiki ya Nigeria irimo gufata indi ntera mu gihe
igihugu kirimo kwitegura amatora akomeye azagena ejo hazaza hacyo.
Like This Post? Related Posts