Komiseri mu Muryango FPR-Inkotanyi, Habonimana Charles, yanenze icyemezo cyafashwe n’Umujyi wa Kigali cyo kurandura ibishyimbo by’umuturage, avuga ko cyagize ingaruka mbi ku bukungu no ku mibereho y’abaturage.
Ibi
byakurikiye amafoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga mu cyumweru gishize,
agaragaza ibishyimbo byari byatangiye kuyanga mu Murenge wa Nyamirambo, Akarere
ka Nyarugenge, birandurwa mbere y’igihe cy’isarura.
Umuvugizi
w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yasobanuye ko iki cyemezo
cyafashwe hashingiwe ku mabwiriza agenga imyubakire n’isuku, abuza guhinga mu
nkengero z’imihanda ya kaburimbo.
Yagize
ati:"Aha hantu ni mu nkengero z’umuhanda wa kaburimbo, kandi guhinga
ubutaka bw’iruhande rw’umuhanda ntibyemewe. Turimo kuhakora ubusitani bufasha
gufata itaka no kurinda imihanda kwangirika mu gihe cy’imvura nyinshi."
Yakomeje
avuga ko ubuyobozi bwari bwaraburiye uwo muturage inshuro nyinshi, bumusaba
guhagarika guhinga aho hantu, ariko akabyirengagiza.
Gusa,
ku Cyumweru tariki ya 29 Werurwe 2026, ubwo yari mu nama y’Inteko Rusange ya
FPR-Inkotanyi mu Karere ka Nyarugenge, Habonimana Charles yanenze uburyo iki
kibazo cyakemuwe.
Yagize
ati:"Ntabwo ari byiza gufata icyemezo cyo kurandura ibihingwa by’umuturage
bitamaze gusarurwa. Tugomba gufatanya mu gufata ibyemezo, tukareba ingaruka
zabyo ku baturage."
Yakomeje
agaragaza ko ibishyimbo byari hafi gusarurwa, bityo kubirandura byabaye nko
kwangiza umusaruro wari usigaye iminsi mike ngo ugerweho.
Yongeyeho
ati:"Ibishyimbo byatewe mu mpera z’umwaka ushize, bivuze ko byari bigiye
gusarurwa mu minsi ya vuba. Kubirandura ni uguhomba ku baturage no ku gihugu
muri rusange."
Habonimana yasoje ashimangira ko icyemezo nk’iki gishobora kuba cyagize ingaruka ebyiri mbi icyarimwe: kwangiza umusaruro w’ubuhinzi ndetse no kudatanga igisubizo kirambye ku kibazo cy’isuku n’ikorwa ry’ubusitani.