• Amakuru / MU-RWANDA

Polisi ikorera mu mujyi wa Kigali, kuri uyu wa kabiri tariki ya 31/03/26, yasubije ibicuruzwa umucuruzi witwa Susan Asiimwe ucururiza mu isoko rya Nyarugenge, wibwe ibicuruzwa bigizwe n’umuceri imifuka 10 ndetse n’amavuta yo kurya amakarito30 bifte agaciro karenga miliyoni na maganatatu tariki ya 27/03/26, byibwe n’abajura baje aho akorera babwira umukozi we ko bishyuye amafaranga kuri Bank bamwereka inyemezabwishyu y’impimbano abaha ibicuruzwa.

 Asiimwe asuzumye ko amafaranga yageze kuri konti araheba niko kwihutira gutanga ikirego kuri Polisi ikorera kuri sitasiyo ya Nyarugenge, nyuma yo gukurikirana bifatanwa umwe mu bagize uruhare mu kubyiba afatanwa amakarito 23 y’amavuta ndetse n’imifuka 06 y’umuceri, ibindi yamaze kubigurisha, uwafashwe arafunze hakaba hagishakishwa abandi bari kumwe nawe.

 Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yibukije abacuruzi kuba maso, no kwitondera abaguzi babagana cyane cyane abishyura bakoresheje ikoranabuhanga kuko hari ubwo usanga bamwe ari abajura baba bashaka kubiba, abacuruza barashishakarizwa kujya bagenzura message zemeza ko bishyuwe, no kugenzura neza borudero bishyuriwe ho kuko hari ubwo usanga abatekamutwe bazihimba bagamije kwiba.

 Yakomeje yibutsa abaturage kujya bihutira gutanga ibirego kuri Polisi igihe bibwe kuko akenshi hari ubwo Polisi ifata ibyibwe rimwe na rimwe hakabura banyirabyo kuko baba batatanze ibirego, ikindi ni uko abaturage bashishikarizwa kujya bagira ibirango (serial number) by’imitungo yabo cyane cyane ibikoresho by’ikoranabuhanga kuko iyo uje gutanga ikirego ugomba kubigaragaza, byanafatwa ukaba ufite ikerekana ko ari ibyawe ukabona kubisubizwa.

 Polisi irihaniza abantu bose bumva ko bazatungwa n’ubujura ko bagomba kubireka bagashaka ibindi bakora, nta hantu na hamwe muri iki gihugu hari ubwihisho bw’abajura, ubujura ntibukiza ahubwo burakenya.







Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments