Perezida
Paul Kagame yazamuye mu ntera abapolisi 5746, barimo batanu bakuwe ku ipeti rya
ACP bahabwa irya CP, mu gihe 10 bari bafite irya CSP bagizwe ba ACP.
Icyemezo cya
Perezida Kagame cyo kuzamura mu ntera aba bapolisi cyatangajwe mu rukerera rwo
kuri uyu wa Kane tariki 9 Mata 2026, na Polisi y’u Rwanda.
Mu bahawe
iryo peti rya CP harimo Jean Népomuscène Mbonyumuvunyi, Bértin Mutezintare,
Emmanuel Karasi, Barthélémy Rugwizangoga na Fidèle Mugengana.
Abahawe
ipeti rya Assistant Commissioner of Police (ACP) ni 10. Barimo Claude Bizimana,
Adolphe Nyagatare, Rango Ndoli, Callixte Kalisa, Vincent Habintwali Bihigi,
Antoine Munyampundu, Faustin Kalimba, Hodali Rwanyindo, Christian Safari na
Alexis Nyamwasa.
Muri rusange
ba Ofisiye Bakuru n’abato bazamuwe mu ntera barimo abavuye ku ipeti rya SSP,
bahabwa irya CSP batanu; abavuye ku ipeti rya CSP bahabwa irya SP ni 94;
abavuye ku ipeti rya CIP bahabwa irya SP ni 161. Abavuye ku ipeti rya IP
bahabwa irya CIP ni 574; abavuye ku rya AIP bahabwa irya IP ni 17.
Ba
Suzofisiye n’abapolisi bato bazamuwe mu ntera barimo abavuye ku ipeti rya S/SGT
bahabwa irya C/SGT bangana na 282; abavuye ku rya SGT bagahabwa irya S/SGT ni
763.
Abavuye ku
ipeti cya CPL bahabwa irya SGT 1.886, mu gihe abavuye ku rya PC bahabwa irya
CPL ari 1.949.
Like This Post? Related Posts