Abadepite bo muri Albania bagiranye amakimbirane akomeye yanavuyemo imirwano mu Nteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Kane, nyuma y’uko abatavuga rumwe n’ubutegetsi basabye ibisobanuro ku buryo polisi yitwaye mu myigaragambyo y’abanyeshuri yamagana Guverinoma.
Amashusho yafashwe imbere mu Nteko i Tirana agaragaza abadepite
basunikana, baterana amagambo, bajugunya impapuro ndetse bazamura amafoto
y’abigaragambyaga bakomerekejwe. Abadepite batavuga rumwe n’ubutegetsi
banabujije ibikorwa by’Inteko gukomeza bisanzwe, bahagarara imbere y’aho
Perezida w’Inteko, Niko Peleshi, agirira imirimo ye.
Abadepite bo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya Democratic
Party basabye Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Ervin Demo,
ibisobanuro ku ngamba polisi yakoresheje mu guhangana n’abigaragambyaga.
Iyi mvururu yabaye nyuma y’iminsi myinshi y’imyigaragambyo
yabereye mu murwa mukuru Tirana, aho abanyeshuri basaba kunoza ireme
ry’uburezi, kongera amahirwe yo kubona akazi no gufata ingamba zo kurwanya
ruswa bakeka ko iri muri Guverinoma.
Imwe muri iyo myigaragambyo yaranzwe n’urugomo, aho
abigaragambyaga bangije inyubako rusange ndetse bagahangana n’abapolisi
bashinzwe guhosha imyigaragambyo. Polisi yakoresheje amazi yotsa n’imyuka
iryana mu maso kugira ngo itatanye abari mu mihanda.
Ku ruhande rw’ishyaka riri ku butegetsi rya Socialist Party,
Taulant Balla wahoze ari Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, yasabye ko
polisi ishyigikirwa, avuga ko irimo gukora inshingano zayo hakurikijwe
amategeko.
Imvururu zageze no ku matora y’amategeko yari ateganyijwe mu
Nteko. Nyuma y’uko habaye ikibazo mu buryo bw’ikoranabuhanga bwakoreshwaga mu
gutora, Perezida w’Inteko yahisemo gukoresha amakarita y’itora kugira ngo
imirimo ikomeze.
Nubwo hari umwuka mubi, Inteko yakomeje ibikorwa byayo, ndetse
yemeza umushinga w’itegeko ryemeza amasezerano y’Inama y’u Burayi agamije
kurengera umwuga w’abavoka. Iryo tegeko ryatowe n’abadepite 76, umwe araryanga,
nta wifashe.
Imyigaragambyo y’abanyeshuri yatangiye ku wa 13 Ukwakira 2026,
ikomeza gushyira igitutu kuri Guverinoma ya Minisitiri w’Intebe Edi Rama, cyane
cyane ku birego bya ruswa n’uburyo inzego z’umutekano zigenza abigaragambya.
Iyi mirwano yo mu Nteko igaragaza ko impaka ku miyoborere
y’igihugu n’imikorere ya polisi zikomeje gukaza umwuka wa politiki muri
Albania, aho kutumvikana kwari kwatangiye mu mihanda kwageze no mu rwego rukuru
rw’ubutegetsi bw’igihugu.