Turukiya na Canada byasinyanye amasezerano atatu y’ubufatanye mu nzego zirimo igisirikare, ubwikorezi bwo mu kirere n’ingufu, mu ruzinduko Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney, yagiriye muri Ankara, aho yakiriwe na Perezida wa Turukiya, Recep Tayyip Erdogan.
Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa Kane, tariki ya 22
Ukwakira 2026, mu ngoro ya Perezida wa Turukiya, nyuma y’ibiganiro byahuje aba
bayobozi bombi.
Mark Carney yavuze ko amasezerano mashya mu rwego rw’inganda
z’ibikoresho bya gisirikare azafasha ibigo byo muri ibyo bihugu byombi
gukorana, hagamijwe guteza imbere ubucuruzi, guhanga imirimo no gushimangira
umutekano w’ibihugu byombi n’ubufatanye bw’ibihugu bigize umuryango wa NATO.
Ku ruhande rwe, Perezida Erdogan yavuze ko aya masezerano
agaragaza itangizwa ry’icyiciro gishya mu mubano wa Turukiya na Canada, nyuma
y’imyaka yari ishize umubano w’ibihugu byombi mu bya gisirikare utifashe neza.
Ibyo bibazo byari bifitanye isano n’icyemezo Canada yafashe hagati
ya 2019 na 2021 cyo guhagarika impushya zimwe na zimwe zo kohereza ibikoresho
bya gisirikare mu mahanga.
Amasezerano yasinywe akubiyemo ubufatanye mu nganda z’ibikoresho
bya gisirikare, ubwikorezi bwo mu kirere ndetse n’itangazo rihuriweho rigamije
gushimangira ubufatanye mu rwego rw’ingufu.
Uru ruzinduko rwa Mark Carney rwabaye ku wa 22 n’uwa 23 Ukwakira
2026, ku butumire bwa Perezida Erdogan. Ibihugu byombi byemeranyije kuzamura
umubano wabyo ukagera ku rwego rw’ubufatanye bufite agaciro kihariye mu bya
dipolomasi, binaganira ku bibazo by’akarere n’iby’isi bihuriyeho.