Tariki 23
Ukwakira, umunsi w’ibyishimo ku Banyarwanda baba bifatanyije n’Umukuru
w’Igihugu cyabo, Perezida Paul Kagame; yizihiza isabukuru y’amavuko, benshi
bakaboneraho n’umwanya wo kumugenera ubutumwa bwo kumushimira kubera
imiyoborere ye ntangarugero yafashije u Rwanda kuba Igihugu gishimwa na buri
wese.
None tariki
23 Ukwakira 2026, imyaka 69 irashize u Rwanda rwungutse uwarugiriye akamaro
ntagereranywa, akaruvana mu manga rwari rwaroshywemo n’amateka mabi rwanyuzemo.
Ni Perezida Paul Kagame wavutse tariki nk’iyi ya 23 Ukwakira mu 1957.
Ashimirwa
kuba yaritangiye Igihugu akayobora urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe
Abatutsi mu 1994, kuba ari umuntu wanga akarengane, uharanira iterambere,
ukunda isuku n’ibindi.
Abazi
Perezida Kagame mu buto bwe basobanura ko imyitwarire ye ya none idatandukanye
n’uko yari ameze mu buto bwe. Umwe mu bantu bari impunzi muri Uganda aho
Perezida Kagame yize yagize ati “ Muri Rwengoro Primary School ari mu nkambi ya
Gahunge naho ni uko yari ameze.”
Yakomeje
agira ati “Nk’abana bigaga mu mashuri abanza, yari umwana ugira ikinyabupfura,
akabaza abandi ati kuki wambaye utyo, kuki ufite umwanda. Isuku ye ni iya
kera”.
Abamenye
Perezida Kagame bavuga ko iyo myitwarire ahanini ayikesha uburyo yarezwe
n’ababyeyi be kuko bari abantu biyubashye muri sosiyete n’aho babaga mu nkambi.
Ikindi kandi ngo ntiyatinyaga guhwitura n’umuntu umuruta mu myaka mu gihe cyose
yabonaga hari amakosa.
Ati “Mukuru
we twakundaga gukinana umupira, akatubwira ati, kuki mutagiye kwiga. Niganaga
na mukuru we. [Kagame] we yarakinaga ariko agakina mu kinyabupfura.”
Urukundo rwo
kwitangira igihugu narwo si urwa none. Tito Rutaremara yigeze kuvuga ko
Perezida Kagame akiri mu nkambi, we na Fred Rwigema bakundaga kujya kureba
umusaza witwaga Maliko akabaganiriza ku mateka y’u Rwanda n’ibindi bijyanye
nabyo.
Undi muntu
uzi umuryango wa Perezida Kagame we yagize ati “Iteka na Se, Rutagambwa,
yatorwaga mu bayobozi b’impunzi mu nkambi ya Rukinga. Mwarazaga bakabakirira
Rukinga, nyuma bakabohereza Nshungerezi n’ahandi. Muri Rukinga, Se yakundaga
gutorwa.”
Perezida
Kagame yize amashuri yisumbuye muri Ntare School muri Uganda. Abamuzi bavuga ko
ubuhanga bwe aribwo bwatumye ahabwa kujya kwiga muri iryo shuri. Undi muntu
twaganiriye, ni umwe mu bari impunzi ariko akora akazi k’ubwarimu mu nkambi,
yagize ati “Hari umuzungu witwaga Carrington wazaga aho nigishaga mu nkambi ya
Nshungurezi akabwira abana ati, nimutsinda muzasabe Ntare, kujyayo ni uko
wabaga waratsinze neza.”
Undi ati “No
muri Rwengoro Primary School, yari mu bana ba mbere b’abahanga, ndetse iryo
shuri ryabaye mu ya mbere batsindaga cyane muri Tooro.”
Usibye abazi
Perezida Kagame mu buzima bw’ubuto bwe, hari n’abandi bamuzi na nyuma y’uko
abaye umuyobozi. Bavuga ko ari umuntu ukunda kwicisha bugufi, usabana kandi
uganira n’abantu b’ingeri zose.
Ubwo yari
akiri uruhinja abatizwa muri Kiliziya Gatulika
Paul Kagame
yavutse ari umuhererezi mu muryango w’abana batandatu, abahungu babiri
n’abakobwa bane kuri se Rutagambwa Rugambwa Deogratias na Asteria.
Ni umuryango
wari wishoboye mu Rwanda rw’icyo gihe dore ko wari utunze amashyo, Rutagambwa
akaba umucuruzi w’ikawa ndetse n’umwe mu batangije Koperative ya Trafipro mu
Rwanda.
Iminsi ya
mbere ya Perezida Kagame mu Rwanda yari myiza n’ubwo ibihe igihugu cyarimo byo
byari bikomeye dore ko aribwo hari hari kuvuka imvururu zishingiye ku moko n’amashyaka,
byari bigamije gufasha abakoloni kwikiza ubwami mu Rwanda mu gihe ku rundi
ruhande, umwami Mutara III Rudahigwa yifuzaga u Rwanda rutavugirwamo
n’Ababligi.
Umuryango
Kagame yavukiyemo wari abakiristu Gatolika, ndetse byatumye abatizwa mu minsi
ya mbere akivuka, abatirizwa i Kabgayi ahari icyicaro cya Kiliziya Gatolika mu
Rwanda.
Umuryango we
wari ufite amaraso y’ibwami dore ko ku ruhande rwa Papa we, umuryango mugari
akomokaho ari wo wabyaraga abagabekazi mu gihe mama we yari mubyara
w’Umwamikazi Rosalia Gicanda.
Perezida
Kagame avuga ko nubwo akomoka mu muryango nk’uwo ukomeye, atari byo aha agaciro
kuko “ntawe uhitamo aho avukira.”
Ati “Ndi
uwirata nubwo nabyo ntabyo nakora, nakwirata ibyo nagezeho ubwanjye.”
Imyaka ine
ya mbere yari myiza kuri Paul Kagame kugeza tariki 6 Ugushyingo
1961 ubwo umuryango we wahungaga kubera imvururu zari ziri mu gihugu, Abahutu
bibasira Abatutsi, bakabica, kubatwikira no kubasahura.
Icyo gihe
umuryango we wahunze hari igitero cyateguwe cyagombaga kuza kuwutsemba.
Mu gitabo A
Conversations with the President of Rwanda cyanditswe n’Umunyamakuru François
Soudan, Perezida Kagame yagize ati “Iyo ufite imyaka itatu, ine uba ufite
ishusho y’ikintu cyakubayeho gikomeye. Iyo rero wongeyeho ibyo wabwiwe
n’abandi, birushaho kukujyamo cyane.”
“Nibuka ko
umunsi wa nyuma twatatanywaga, uwo munsi bari bari gutwika inzu, bica amatungo
ndetse ubona ko umugambi wari ukwikiza abari basigaye ubundi bakaza iwacu.
Ntabwo twari dutuye kure y’umuhanda.”
Umuryango
wahungiye mu Mutara hafi y’umupaka w’u Rwanda na Uganda aho mama we yavukaga,
naho bakomeza kwibasirwa kugeza ubwo hafatwaga umwanzuro wo guhungira muri
Uganda.
Ubuzima bwo
mu buhunzi bwari bugoye muri Uganda. Perezida Kagame yibuka ko bakigera muri
Uganda ahitwa Kamwezi, babanje gukodesha inzu nyuma baza kwimurwa bajyanwa
rwagati muri Uganda mu nkambi z’impunzi.
Ubuzima
bwari bugoye muri Uganda. Byatumye babiri muri bashiki be bagarurwa mu Rwanda
kurererwa mu muryango wasigaye, abandi bana bakomeza kubana n’ababyeyi muri
Uganda, batunzwe n’inkunga z’intica ntikize zatangwaga n’Umuryango Mpuzamahanga
wita ku Mpunzi (HCR).
Ubwo yari
ageze igihe cyo gutangira ishuri, Paul Kagame yagiye kwiga muri Rwengoro
Primary School, ishuri riherereye mu Majyaruguru ya Mbarara. Nubwo ubushobozi
mu muryango bwari buke, ntacyo byari bitwaye cyane kuko amashuri abanza kwiga
byari ubuntu. Byahinduye isura mu mashuri yisumbuye aho byasabaga ko umuntu
yirwanaho.
Ubwo buzima bwahindutse Nyakubahwa Paul Kagame icyo gihe afite Imayaka ku 15 ubwo Umubyeyi we Deogartias Rutagambwa yitaba Imana aho bari mu buhungiro mu gihugu cya Uganda
Paul Kagame
yavukiye i Nyarutovu mu yahoze ari Komini Tambwe, Perefegitura ya Gitarama ubu
ni mu Karere ka Ruhango mu Majyepfo y’u Rwanda. Ni umuhererezi mu muryango
w’abana batandatu, bavuka kuri Rutagambwa Deogratias na Rutagambwa Asteria [Bombi
bitabye Imana].
Mu 1959,
ubwo yari afite imyaka ibiri, umuryango wa Kagame wahungiye mu Majyaruguru
y’Iburasirazuba bw’u Rwanda, aho wamaze imyaka ibiri mbere yo kwerekeza muri
Uganda mu Nkambi ya Nshungerezi.
Kimwe
n’abandi Banyarwanda benshi, ubuzima bwe bwo mu buto yabubaye mu buhunzi muri
Uganda kuko ariho yize amashuri abanza n’ayisumbuye.
Perezida
Kagame yayoboye urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye na RPA ndetse aza baza
kubigeraho mu 1994. Nyuma y’uru rugamba yahawe inshingano zitandukanye zirimo
kuba Visi Perezida na Minisitiri w’Ingabo.
Ku wa 24
Werurwe 2000 ni bwo Paul Kagame yagizwe Perezida wa Repubulika muri Leta
y’Inzibacyuho asimbuye Pasteur Bizimungu wari umaze kwegura ndetse mu 2003 aza
gutorerwa n’abaturage gukomeza izi nshingano.