Minisitiri
w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean
Damascène, yagaragaje bamwe mu bateguye bakanakora Jenoside yakorewe Abatutsi
bavuka mu cyahoze ari Perefigitire ya Byumba, agaragaza ko hari n’ababakomokaho
bagikomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, asaba abaturage kwirinda
kuba ibikoresho byabo.
Yabigarutseho
kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Mata 2026, ubwo ku rwibutso rwa Kiziguro
haberaga igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu
1994. Kuri iyi tariki nibwo Abatutsi bari bahungiye i Kiziguro bishwe bigizwemo
uruhare na Gatete Jean Baptiste wahoze ari Burugumesitiri wa Komine Murambi.
Minisitiri
Bizimana yavuze ko Gatsibo yahoze muri Perefegiture ya Byumba, agaragaza amwe
mu mazina y’abantu bahavuka bakiri muri FDLR bakomeje gukwirakwiza
ingengabitekerezo ya Jenoside hirya no hino ku Isi.
Yagaragaje
ko hari n’abapfuye ariko uwo murage mubi bawusigira abana babo.
Mu bo yavuze
harimo uwari Minisitiri w’Ingabo, Bizimana Augustin wakomeje uyu mugambi aho
yari yarahungiye kugeza ubwo yapfaga.
Yavuze kandi
kuri Coloneli Juvenal Bahufite wavukaga i Mukarange. Yagaragaje ko uyu yaje
gupfa ariko ko umukobwa we witwa Liliane Bahufite yakomeje gukwirakwiza iyo
ngengabitekerezo.
Mu bandi
yagarutseho harimo Jean Baptiste Nkuriyingoma wabaye Minisitiri
w’Itangazamakuru, aho uyu ngo akomeje icengezamatwara no guhakana Jenoside yakorewe
Abatutsi nyamara yari umwe mu bahigwaga.
Minisitiri
Bizimana yakomeje agira ati “Nahisemo kuvuga aya mazina ku bw’impamvu ebyiri,
impamvu ya mbere ni uko ari amateka, Jenoside ifite abayikoze n’abagihembera
ingengabitekerezo yayo bagomba kureka, rero bagomba kumenyekana. Icya kabiri ni
uko abo bantu bafite abo bakoresha, babinyujije mu kubohereza amafaranga
n’ubundi bufasha burimo no kwitwaza icyenewabo.’’
Yakomeje
agira ati “Kugirana isano n’aba si ikibazo kuko nta muntu uhitamo aho avukira,
nta muntu uhitamo kugirana isano n’undi ariko ntuzigere ugirana isano
n’ibitekerezo byica bafite, ibitekerezo byica bya Mugenzi, Nkuriyingoma Jean
Baptiste n’abandi benshi mwitandukanye nabo, ntaho babageza.’’
Minisitiri
Bizimana yagaragaje ko hari abeza barimo Padiri Mario Falcon wari Umutaliyani
wabaga muri Paruwasi ya Muhura, aho yarwanye ku Batutsi benshi abakiza.
Yavuze ko
hari n’abandi Bahutu bahishe Abatutsi barabarokora, ndetse ashimangira ko
bakwiriye kuba ishema ry’abandi Banyarwanda.
Minisitiri
Bizimana yanavuze ku muhungu wa Habyarimana witwa Jean Luc Habyarimana aho ngo
RDC ikomeje kumushyira imbere kugira ngo aze asubize igihugu aho se yakiroshye.
Ati “Igihango
dufitanye n’Inkotanyi zahagaritse Jenoside bakarokora u Rwanda rukaba ruriho
rugeze aheza, ni icyo gihango kigomba guhoraho buri munsi, buri muntu wese
abyutse akaba aricyo asenga, atekereza kikaba ari cyo kiba icyerekezo cye.’’
Muri iki gikorwa hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri itatu yabonetse. Yashyinguwe mu rwibutso rwa Kiziguro rusanzwe rushyinguwemo imibiri 20.183.