Umunyarwenyakazi
w’icyamamare ukomoka muri Uganda, Anne Kansiime, yatangaje ko atishimiye uko
uruganda rw’imyidagaduro rwo muri iki gihugu rumufata, ashinja inzego
zitandukanye n’ibigo bireberera iki gisata kutamuha agaciro akwiriye n’ubwo
yagize uruhare rukomeye mu kuruuteza imbere.
Mu kiganiro
yagiranye n’umuyoboro wa YouTube wa Cruz Exclusive , Kansiime yavuze ko nubwo
ibikorwa bye byagize uruhare rugaragara mu guteza imbere imyidagaduro muri
Uganda, akenshi yibona asa nk’utitabwaho, ndetse n’inzego nk’iza Uganda
Communications Commission [UCC] ntizimuha icyubahiro akwiye.
Yagize ati
“Ndetse na UCC ntiyigeze impa agaciro nkwiye, kuko iyo banankeneye bishyira mu
mwanya usa nk’aho wumvikanisha ko ari njye ubakeneye kurusha uko bakeneye
ubunararibonye bwanjye.”
Yakomeje
agaragaza ko n’iyo bamuhamagaye ngo yitabire ibikorwa bitandukanye birimo
ibiganiro cyangwa amahugurwa, usanga hibandwa cyane ku gihe azamarayo mu
kumugenera insimburamubyizi, aho kwibanda ku gaciro k’ibyo atanga n’uruhare rwe
mu guteza imbere abandi.
Ku bijyanye
n’ibihembo bihabwa abahanzi n’abakora ibihangano, Kansiime yavuze ko
yabirambiwe, kuko kuri we nta gaciro bifite. Yibajije impamvu umuntu ashobora
guhabwa igihembo nk’uwahize abandi ariko ntahabwe ikintu gifatika mu buryo
bw’amafaranga cyamufasha kuzamura urwego rw’ibihangano bye.
Yagize ati
“Ese kuki batatanga ibikoresho byafasha abahanzi n’abakora ibihangano? Nk’ama
‘lenses’ yo gufotora neza, ‘power bank’ cyangwa ibindi byabafasha gukora neza
kurushaho cyangwa amafaranga?”
Kansiime
asanga guhabwa igihembo cy’uko uri uwahize abandi bidakwiye kugarukira ku nyito
gusa, ahubwo bikwiye kujyana n’inyungu zifatika zafasha uwagiherewe gutera
imbere mu mwuga we.
Mu butumwa bukomeye, yanasabye Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, kumumenya no kumuha icyubahiro akiri gukora, aho gutegereza igihe azaba atagikora.
Yagize ati “Niba hari igihe cyo kunyita igihangange, ni ubu nkiri gukora.”
Yanagaragaje isano y’igihe amaze mu ruganda rw’imyidagaduro n’igihe ubutegetsi
bwa Museveni bumaze, avuga ko yatangiye gutegeka mu 1986 ari na bwo yavutse,
bityo ko uburambe bwe n’uruhare rwe bikwiye guhabwa agaciro gakwiye.
Like This Post? Related Posts