• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Inama y’abasenyeri gatolika muri Tanzania yatangaje ko itewe akababaro n’urupfu rutunguranye rwa Musenyeri wa Diyosezi ya Kondoa yo mu karere k’umurwa mukuru Dodoma.

Musenyeri Bernardin Francis Mfumbusa yapfuye uyu munsi hafi Saa Sita z’amanywa arimo kuvurirwa ku bitaro bikuru muri Dodoma nyuma yo gufatwa n’indwara yo guhagarara kw’umutima (cardiac arrest).

Mu itangazo rya Padiri Charles Kitima umuvugizi w’inama y’abasenyeri gatolika ba Tanzania, yavuze ko Musenyeri Mfumbusa yajyanywe kuri Benjamin Mkapa Hospital (BMH) ku wa mbere akitabwaho mu gice cyakira indembe.

Mu minsi micye ishize Papa Leo wa 14 yagize Musenyeri Mfumbusa umwe mu bagize Inama ya Papa y’itumanaho, akaba kandi yari asanzwe akuriye Komite y’itumanaho y’inama nyafurika y’abasenyeri.

Musenyeri Mfumbusa wari uherutse kuzuza imyaka 64 y’amavuko, yavukiye i Kondoa aho yakoreraga, yamaze imyaka 33 ari umupadiri mbere yo kugirwa Musenyeri wa Kondoa mu 2011.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments