Kuri uyu wa Mbere tariki ya 08 Gicurasi 2023, Nibwo ikipe y’Igihugu y’Abari n’Abategarugori muri Table Tennis yageranaga mu Rwanda umudali wa ‘Bronze’ mu Irushanwa Nyafurika rya Tennis ikinirwa ku meza yabereye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya.
Amarushanwa yakinwe agabanyije mu byiciro bibiri birimo ITTF AFRICA CUP 2023, rihuza abakinnyi ku giti cyabo na ITTF Africa Clubs Champions aho bakina nk’igihugu.
Aya marushanwa yamaze icyumweru, yahuje abakinnyi barenga 100 bakina Table Tennis ku Mugabane wa Afurika bavuye mu bihugu 15 bitandukanye.
U Rwanda ruri mu bihugu byitabiriye aya marushanwa yegukanywe n’Abanya-Misiri mu Bagabo no mu Bagore.
Mu Bagabo, Omar Assar ukomoka mu Misiri yatsinze Umunya-Nigeria, Aruna Quadri ku mukino wa nyuma amaseti 4-1, yegukana umudali wa Zahabu.
Mu Bagore, Abanya-Misiri bahuriye ku mukino wa nyuma Hana Goda atsinda Dinah Meshref amaseti 4-3, na we ahesha igihugu cye umudali wa Zahabu.
Abanyarwanda bitabiriye aya marushanwa ntiborohewe kuko mu cyiciro cy’abagabo batashye amara masa.
Bashiki babo bari mu Ikipe ya Tumukunde Hervine, Tuyikunde Thamar na Twizerane Regine, bo bitwaye neza begukana umudali wa Bronze nyuma yo kugera muri 1/2 cya AFRICA Clubs Champions Cup aho batsinzwe na Ethiopia amaseti 3-1.
Ku rutonde rusange, iyi kipe yasoje ku mwanya wa kane mu bihugu 15 byitabiriye.
Muri ITTF Africa Cup bakina umukinnyi ku giti cye, nta Munyarwanda wabashije kurenga amatsinda.
Mu Bagabo ho nta munyarwanda mu barushanwe wabonye umudali haba muri ITTF Afica Cup na ITTF Africa Clubs Championship.
Muri Africa Clubs Championship batahanye umwanya wa gatanu mu gihe muri ITTF Africa Championship, Hahirwabasenga Didier na Eric Niyonizigiye batarenze amatsinda.
Ni umusaruro utari mwiza kuko umwaka ushize mu marushanwa nk’aya, Hahirwabasenga yagarukiye muri 1/8.
Nyuma yo kugera i Kigali, Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Table Tennis, Ndizeye Yves, yavuze ko hari ibyo bize.
Yagize ati “Nubwo bitagenze neza nk’uko twabyifuzaga gusa dufite icyizere ko mu marushanwa mpuzamahanga ari imbere intsinzi zizataha mu Rwanda kuko ibyo bagenzi bacu cyane cyane Abanya-Misiri baturushije tugiye kubyigira hamwe tuzamura urwego, dukina imikino myinshi. Bizatuma dusubirayo umwaka utaha natwe turi abakinnyi bo kwitegwa.’’
Abakinnyi n’abatoza bari bahagarariye u Rwanda bageze i Kigali ku wa Mbere aho bagiye gukomeza kwitegura andi marushanwa y’imbere mu gihugu harimo iryo Kwibuka ’GMT2023’ rizaba muri Kamena, Shampiyona na Chinese Ambassadors Cup 2023.