• Amakuru / MU-RWANDA

Tariki ya 16 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yakomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hashoboye kumenyekana hiciwe Abatutsi ku munsi nk’uyu mu 1994.

Muri iyi nyandiko hariyongeraho amakuru ya Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyamata mu Kiliziya no mu nyubako zayo bwatangiye guhera tariki ya 15 Mata 1994 bugasozwa ku wa 16 Mata 1994, ariko na bake bari barokotse bakomeje guhigwa no kwicwa.

Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyamata

Nyuma y’urupfu rw’uwari Perezida Habyarimana tariki ya 06/04/1994, tariki ya 07/4/1994 Abatutsi bari batuye i Nyamata batangiye guhungira ahantu hatandukanye, bamwe muri bo bagerageje kurwana n’ibitero ariko baza kurushwa imbaraga n’umwanzi. Abenshi muri bo bakaba barahungiye ku musozi wa Kayumba uherereye hejuru ya Centre ya Nyamata.

Tariki ya 9 na 10 Mata 1994, Abatutsi bari i Kayumba bagerageje kwirwanaho basubizayo ibitero by’Interahamwe ndetse bamwe muri abo bicanyi barahakomerekera, nyuma baje kujya gutabaza abasirikare i Gako ko mu ishyamba rya Kayumba harimo Inkotanyi, tariki ya 11 mu ma saa tatu nibwo haje ibitero by’Interahamwe n’abasirikare bari baturutse i Gako baje muri za Bisi za ONATRACOM.

Barashe Abatutsi bari i Kayumba, ababashije kurokoka bajya ku kibuga cyari ahahoze Komini Kanzenze, bigeze mu ma saa cyenda uwari Burugumesitiri Gatanazi yaraje abwira abo Batutsi ati ‘Mukure umwanda imbere ya komini, abandi bati ntidufite aho tujya’, nawe ati ‘aho mujya hose barabica’.

Abapolisi bahise babiraramo barabarasa, bose biruka bagana ku kiliziya. Bahageze basanze ifunze, padiri w’umuzungu yanga kubakingurira, kuko yavugaga ko i Ririma Abatutsi babiciye mu kigo cyabo, bamwe batangiye kurira urupangu rwo kwa padiri bakagwamo imbere.

Bigeze nka saa kumi nimwe nibwo padiri yakinguye kiliziya abantu barinjira. Ariko baje kuba benshi biba ngombwa ko abagabo n’ abasore baharira abagore n’abana bajyamo imbere bo baguma hanze. Abandi nabo baje kujya mu gipangu cyo kwa padiri aho bita muri Centre Pastoral.

Tariki ya 12 abafite abana bahawe imiceri yo guteka, mu gihe bari bagiye kugaburira abana nko mu ma saa yine haje igitero cy’Interahamwe cyamaze nk’iminota 30, batera za grenades bararasa, bamwe barapfa abandi barakomereka, zirangije zihirika inkono ziragenda.

Tariki ya 13 abantu barongeye barisuganya barateka, nabwo haje ikindi gitero cy’Interahamwe baza nka saa sita, nacyo cyamaze iminota 30, nabwo bararasa abashumba bari baragiye inka ahagana ku irimbi, batera za grenades ku kiliziya bamwe barapfa abandi barakomereka, abari batarahisha na none inkono barazihirika. Kuri iyi tariki ya 13 nibwo haje kandi Abatutsi bari bashorewe n’abasirikare babakuye i Kanazi.

Tariki ya 14 nibwo haje abandi Batutsi bari baturutse Maranyundo, akaba ari bamwe mu bari barokotse ku musozi wa Rebero. Iyi tariki ya 14 kandi nibwo abapadiri b’abazungu bigendeye bava i Nyamata.

Tariki ya 15 Mata 1994, hari ku wa gatanu, haje igitero cyarimo abasirikare baturutse i Gako, Interahamwe zari zambaye imyenda yazo y’ibitenge, n’abaturage bambaye amashara kugira ngo babashe kwitandukanya n’abari bagiye kwicwa. Bamwe baturutse mu muhanda wo munsi y’irimbi abandi baturuka ku muhanda wari ku mashuri baragota.

Byari hafi saa tanu z’amanywa, abasirikare barabanje bohereza amasasu, abagabo babanza kwirwanaho batera amabuye, nyuma baje kunanirwa bihinda bajya mu kiriziya, baje guteramo imyuka iryanana mu maso, bajugunyamo za grenades, bica n’umuryango kuko abagabo bamwe bari bawufashe barwana n’abicanyi bashakaga kwinjira.

Nyuma bavugije amafirimbi n’ ingoma, Interahamwe n’abandi baturage b’Abahutu binjiramo n’imihoro n’impiri barica bageza saa kumi, hari kandi abagore n’abakobwa b’Abahutukazi baje gucuza intumbi batwara imyambaro bagasaka imirambo ngo barebe ko hari abafite amafaranga.

Tariki ya 16 Mata 1994, ubwicanyi bwakomejeje kuri Centre Pastoral, abicanyi bahageze saa munani z’amanywa, abagabo barimo birwanyeho babatera ingeri z’imyase, abasirikare n’Interahamwe babateyemo za grenades abenshi barapfa, nyuma baza kwica umuryango mugari binjiramo, batemagura abarimo imbere batashye saa kumi n’ebyiri. Tariki ya 16 kandi nibwo hishwe Abatutsi bari bahungiye mu babikira muri Maternité yo kwa Soeur Agnes

Tariki ya 17 Mata 1994, Interahamwe zaragarutse zitanga itangazo ko abakirimo umwuka basohoka ko amahoro yagarutse bagiye kubajyana iwabo, abakirimo umwuka barasohotse babicaza mu kibuga barabahorahoza.

Iyi tariki ya 17 kandi nibwo bari bazanye Caterpiral yo gucukura imyobo inyuma ya kiliziya ahajugunywaga imibiri y’abishwe kuko yari itangiye kunuka, bamwe mu bateruraga iyi mibiri bakaba barimo abagororwa bari bambaye imyenda y’Umukara.

Nyuma yo guhorahoza abari aho nibwo bavuze ko abatarashiramo umwuka batazongera kubica, ahubwo bazajya babajyana bakabajugunya muri ibyo byobo ari bazima kuko kujyana imirambo bibavuna, bayiteruzaga ibiti kandi imyinshi ikaba yari yaraboze itangiye kunuka igasigara kuri bya biti.

Ubu Urwibutso rwa Nyamata rushyinguyemo imibiri isaga 45 000 harimo abo biciwe mu kiliziya no mu mbago zayo n’abandi bakuwe mu duce dutandukanye, turimo Mayange, Rebero, Maranyundo, Kayumba, Kanazi, Murama, Mwogo n’ahandi.

Bamwe muri ba ruharwa babigizemo uruhare ni Gasana Jauma (yari Su-Perefe wa Sous Prefecture ya Kanazi), Gatanazi Bernard (yari Burugumesitiri wa Komini Kanzenze) ; Karerangabo Vincent (yari Inspecteur w’amashuri) ; Bizimana Jean de la Croix (yari directeur w’Ishuri rya Nyamata Catholique) ; Ngombwa Gervais (yari umucuruzi) ; Janvier (yari umukozi wa Ministeri y’Imirimo ya Leta ubu aba hanze niwe watanze Caterpiral yo gucukura ibyobo bajugunyagamo imibiri) ; Ntambara (yari umupolisi wa Komini Kanzenze, yarafunguwe, avuga ko yishe Abatutsi benshi nawe atazi umubare) ; Rwabidadi (yari umusirikare ubu afungiye Ririma); Rwarakabije Bernard yari Interahamwe; Mugaga (yari Interahamwe ubu aba muri Malawi), Pasteur Uwinkindi Jean; Nzarora Laurent (yari reservistre akaba umwe mu bari bayoboye igitero cyaje ku kiliziya kuko yari yarahawe imbunda. Yararekuwe), Wacawaseme (yatwaraga imodoka ya Komini), Niyibizi Cleophas (yari Konseye wa Kanazi), Murangira Richard (yari umucuruzi), Pierre (yakoraga muri Pharmacie Sodephar), Rwamwaga (yacuruzaga ibiziriko mu isoko).

–  Iyicwa ry’Abatutsi ku Mugonero i Karongi

Ku Mugonero mu gihe cya Jenoside mu Kigo cy’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi hari hubatse ibitaro, ishuri ryisumbuye ry’abafaromo n’itorero ryari rishamikiye kuri iryo shuri.

Itorero ryayoborwaga na Pasiteri Ntakirutimana Elizafani n’umuhungu we Ntakirutimana Gerard akaba yari umuyobozi w’Ibitaro bya Mugonero. Benshi mu Batutsi bahahungiye bari baturutse muri Komini ya Gishyita, Gisovu na Rwamatamu.

Abatutsi batangiye kuhahungira guhera tariki ya 08/04/1994. Ku itariki ya 15/04/1994, Pasiteri Ntakirutimana Elizefani yajyanye n’abajandarume bari bahacunze mu nama kuri Perefegitura ya Kibuye bagarutse hafi saa moya z’ijoro (19h00’), bamwe mu bajandarume batangiye kubwira Abatutsi ko bari mu nama yateguraga kubica ku isabato itariki ya 16/04/1994.

Mu bo babibwiye harimo n’abapasiteri b’Abatutsi, bahise bandikira ibaruwa Pasitori Ntakirutimana bamusaba kurengera impunzi z’Abatutsi no kutamena amaraso ku Isabato ndetse byashoboka akabisaba Burugumesitiri wa Komini Gishyita Sikubwabo Charles kuko bakoranaga cyane ndetse na Se wa Burugumesitiri yari Pasiteri muri iryo torero.

Mu ibaruwa Ntakirutimana yabasubije yababwiye ko ntacyo yabikoraho kuko umwanzuro wo kubica wari wamaze gufatwa kandi ko bagomba kwicwa ntakabuza.

Ku itariki ya 16/04/1994 haje ibitero ariko Abatutsi bagerageza kwirwanaho kuva saa mbiri kugeza hafi saa saba aribwo abicanyi bagiye gusaba ubufasha ku Kibuye. Baraje bafite intwaro zikomeye cyane ari nabwo barushije imbaraga Abatutsi batangira kwica abari mu Bitaro, mu rusengero no mu ishuri ry’abaforomo.

Muri ibyo bitero harimo Perefe wa Kibuye Dr Kayishema Clement, Burugumesitiri Sikubwabo Charles, Ntakirutimana Elizafani, Dr Ntakirutimana Gerard, umucuruzi Ruzindana Obed n’abandi. Burugumesitiri Sikubwabo yinjiye mu rusengero asaba Abahutukazi bashatswe n’Abatutsi gusohoka hanze aribwo hasohotse abagore babiri basiga abana babo.

Ibitero byarimo kandi abasirikare, abajandarume n’Interahamwe. Barinjiye ku munsi w’isabato batangira kurasa mu Rusengero, bateramo na gerenade, Abatutsi benshi barapfa abandi barakomereka. Bakomeje kwica n’abandi Batutsi bari bihishe mu bitaro ndetse n’abari mu ishuri ry’abaforomo harimo n’abanyeshuri.

–  Iyicwa ry’Abatutsi muri Kiliziya Gatolika ya St Jean i Karongi

Kiliziya Gatolika ya Kibuye na Home Saint Jean iyishamikiyeho hiciwe Abatutsi benshi muri Jenoside. Hahungiye Abatutsi bagera ku 11 400 bari baturutse cyane cyane mu zahoze ari Komini Gitesi, Mabanza, Gisovu na Gishyita.

Bahageze ku wa kabiri tariki ya 12/04/1994 ari benshi cyane. Bigeze ku wa kane tariki 14/4/1994, inzara yatangiye kurembya abari muri Kiliziya aribwo Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Kibuye witwaga Senyenzi yagiye kureba Burugumesitiri wa Gitesi witwaga Karara Augustin agamije kubasabira ubufasha n’uburinzi, ariko aramwangira.

Perefe Kayishema Clément yandikiye ibaruwa Padiri Senyenzi na Burugumesitiri Karara amutegeka kohereza Abatutsi bari kuri Kiliziya kurindirwa muri Stade ya Gatwaro ngo kubera ko batari kubona abakomeza kubarindira kuri Kiliziya bonyine ariko Padiri Senyenzi yarabyanze abasaba kuhaguma.

Mihigo Juvénal wari Perezida w’Urukiko rwa mbere rw’iremezo rwa Kibuye yaje kubwira Umufurere bari inshuti witwaga Joachim Rugabagaba w’Umututsi wabanaga na Padiri Senyenzi ko yahunga kubera umugambi wo kubica wategurwaga. Uyu mufurere koko yarahunze, ariko Padiri Senyenzi amubwira ko atasiga intama nk’umushumba watorewe kwitangira abandi.

Kuri Home Saint Jean Abatutsi bari bahari bafashijwe cyane n’umuzungukazi w’Umubiligi witwaga Emma wari umucungamutungo (Gerante) wa Home Saint Jean.

Uwo muzungukazi yajyaga hanze y’ikigo akabazanira amakuru ayabwira Padiri Senyenzi ko hategurwaga kubica. Uwo muzungukazi Interahamwe zaje kumugirira nabi baramukubita, bamusenyera inzu, bamutwikira n’imodoka muri Home Saint Jean kubera ko yafashaga Abatutsi. Ambasade y’u Bubiligi yifashishije MINUAR baza kumutwara agenda ashavujwe cyane nibyo yabonye no gusiga impunzi zamuhungiyeho.

Tariki ya 12/04/1994, babafungiye amazi yavaga mu kigega cyari mu Kigo cya Gisirikare cya Kibuye. Hakozwe inama nyinshi kuri Komini Gitesi zo gutegura kubica ziyobowe na Burugumesitiri Karara Augustin, Rusezera Innocent, Kayihura Bernard n’abandi.

Ku wa Gatandatu tariki 16/04/199, Interahamwe n’abandi baturage baje kubica, abagabo n’abasore bari muri Kiliziya birwanyeho basubiza inyuma ibitero byarimo Interahamwe hafi ijana. Bagiye gukora izindi nama bagaruka bukeye ku cyumweru ku wa 17/04/1994 barimo abasirikare, abajandarume, abacungagereza n’Interahamwe zari zaratojwe imbunda rwihishwa bari bitwaje imbunda, amagrenade, imipanga n’ibindi byinshi.

Perefe wa Perefegitura ya Kibuye Kayishema Clément ubwe yaje kuri Kilizya yitwaye abwira abicanyi ko yahawe itegeko ryo kwica Abatutsi ndetse abasaba guhita batangira kwica.

Ibitero byatangiye kurasa amasasu hanze ya Kiliziya no muri Kiliziya abantu bamaze kwihinda binjiramo. Ikigo cya Gisirikare cyari gituye hafi ku musozi wa Gatwaro nabo batangiye kohereza amabombe menshi muri Kiliziya akabasangamo n’ubwo yubakishije amabuye no kubohereza imyuka iryana mu maso.

Uwo munsi hishwe Abatutsi benshi cyane barimo na Padiri Senyenzi Boniface warashwe n’abandi benshi biciwe kuri Home Saint Jean. Umuyobozi w’Interahamwe witwaga Rukundo Emmanuel yaje gutanga itegeko ryo kwinjira muri Kiliziya batangira gutema abantu, kubasogota, kwica nabi abana batoya ari nako imirambo yari igerekeranyije ndetse bamwe bari bakiri bazima bari munsi y’imirambo.

Abagore n’abakobwa bafashwe ku ngufu mbere yo kwicwa no kubacuza imyambaro yabo nyuma yo kwicwa kimwe n’abagabo. Hari abana bapfiriye ku mabere y’ababyeyi babo bonka imirambo. Interahamwe zashyizwe ku nkombe z’Ikiyaga cya Kivu kugira ngo hatagira Abatutsi bazajya kunywa amazi ku manywa cyangwa ngo bahunge kuko hakikijwe n’Ikiyaga cya Kivu usibye inzira igana kuri Kiliziya gusa.

Nyuma yaho ubuyobozi n’imiryango itandukanye irimo Croix Rouge baje gutwara imirambo ijyanwa mu byobo rusange byari byaracukuwe.

Hari n’abandi bana 150 bakuye muri Home Saint Jean baje kwicirwa mu Bitaro bya Kibuye ariko kubera ko abazungu bakoreraga Croix Rouge bari barababonye kandi babizi bafashe abana b’abahutu bahungaga babashyira mu kigo bise “enfants du monde” akaba aribo berekanaga kandi ba bana b’Abatutsi baramaze kwicwa.

–  Iyicwa ry’Abatutsi i Rukumberi

Rukumberi ni imwe muri Segiteri zari zigize Komini Sake muri Perefegitura ya Kibungo. Kuba uyu murenge ukikijwe n’ibiyaga bya Mugesera na Sake n’umugezi w’Akagera byatumye byorohera Interahamwe kwica Abatutsi basaga 35 000 bari bahatuye, Inkotanyi zirokora gusa abagera kuri 700 harimo abakomeretse cyane.

I Rukumberi kwica Abatutsi byatangiye tariki ya 7/4/1994 mu gitondo muri Selire ya Ntovi. Kubera ubwinshi bw’Abatutsi bari bahatuye babanje kwiharagaraho. Interahamwe n’abapolisi ba komini barimo uwitwaga Butoyi, Ignace na Uwimana bari bitwaje imbunda ariko ntibashoboye kuzicisha Abatutsi benshi kuri uwo munsi. Bishe ingo ebyiri z’abarimu, urwa Nyiramuroli Elisabeth n’urwa Ntaganda Celestin wari Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri abanza cya Rwintashya.

Ku itariki ya 8/4/1944, Interahamwe zaturutse kuri Komini Sake zifite ibikoresho gakondo, abapolisi ba Komini Sake bayobowe na Burugumesitiri Ernest Rutayisire, Depite Mutabaruka Sylvain bahuriye na Birindabagabo Jean Paul wari wazanye abasilikare mu modoka ye bikusanyiriza ku rusengero rwa ADEPR ruri mu Rwintashya mu Murenge wa Rukumberi ahari hahungiyemo Abatutsi biganjemo abayoboke ba ADEPR.

Muri urwo rusengero bari binjiyemo birundanyije basengeshwa n’umupasiteri w’Umututsi witwaga Yaramba, abicanyi babomoye urugi maze Birindabagabo wari n’umuyoboke w’iryo dini ari naho yasengeraga afata imbunda atangiza ubwo bwicanyi arasira Pasiteri Yaramba imbere ku ruhimbi. Abatutsi batangiye guterwamo amagrenades ari nako abageragezaga kwiruka batemwaga n’Interahamwe nyinshi zari zarugose. Icyo gitero cyaguyemo Abatutsi barenga 1800.

Ku itariki ya 10/4/1994, Burugumesitiri wa Komini Sake Ernest Rutayisire, Depite Mutabaruka Sylvain na Birindabagabo Jean Paul nk’uko bakomeje kuyobora ubwicanyi muri Rukumberi bongeye kugaba igitero kinini muri Serile ya Ntovi.

Icyo gitero banakizanyemo impunzi z’Abarundi zari mu nkambi yari kuri Komini Sake, bishe Abatutsi benshi haba abicirwaga mu masaha n’ahandi hose bihishaga ariko by’umwihariko icyo gitero cyageze mu rugo rw’uwitwa Ruhumuriza kihicira Abatutsi benshi bari bahahungiye biganjemo abagore n’abandi b’intege nkeya batashoboraga kwiruka. Urwo rugo rwonyine rwiciwemo Abatutsi barenga 200 biganjemo igitsina gore.

Ku itariki 11/4/1994, Mutabaruka, Rutayisire na Birindabagaho bagiye ku Kigo cya Gisirikare cya Kibungo gusaba abasirikare bo gutera Rukumberi kuko bavugaga ngo Abatutsi baho bivanze n’inyenzi ngo none bananiranye. Bahawe bisi zigera kuri enye zuzuye abasikare n’ibikoresho byinshi nk’abagiye ku rugamba, nibwo Rukumberi Abatutsi baho barashishijwe imbunda nini zinashingwa hasi zifite ndetse n’izisenya amazu kuko hari nk’izarasaga amazu agashya.

Kuri iyo tariki ya 11/4/1994 nibwo igitero cyageze kuri Chapelle y’umugabo wari umwarimu witwaga Gasarasi Osée yarimo Abatutsi bari bahahungiye basenga, babatsindamo baranayitwika. Muri icyo gitero hanagaragayemo uwitwa Twahirwa François uvuka i Rukumberi wari Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Abakozi wari wagiye kugenzura uko ubwicanyi burimo bukorwa.

Ku itariki 16/4/1944, Abatutsi muri Rukumberi bari banegekajwe n’ibitero bitasibaga umunsi n’umwe, icyabaye uyu munsi cyari icyo gukubura nk’uko Depite Mutabaruka yaje kubyigamba. Kuri iyi tariki ikiyaga cya Mugesera gihuza Sake, Mugesera na Bicumbi cyari cyuzuye amato yambutsaga Interahamwe zivuye Mugesera, izivuye muri Komini Bicumbi ngo zijye gutera ingabo mu bitugu izarimo kurimbura Rukumberi, abambutse mu mazi bahereye mu bifunzo bavumbura abihishemo barazamuka bahura n’ab’imusozi bahigaga mu masaka bica Abatutsi batagira ingano.

Uwo munsi niwo Abatutsi benshi babuze uko babigenza benshi bahitamo kwiyahura mu mazi ndetse n’ibyitwa intoro biba hagati mu rufunzo banga kwicwa nabi bashinyaguriwe.

Kuri iyo tariki kandi Abatutsi biganjemo abagore, abana n’abasaza bari bateraniye mu rugo rw’Umututsi witwa Mushoza, igitero kiyobowe na Depite Mutabaruka n’abasirikare cyarahateye kica abari barimo hafi ya bose kuko ku mbuga y’urugo no mu nzu hari harunze imirambo myinshi y’abagore babaga banacujwe imyenda n’abandi bagore b’Abahutukazi bagendaga mu bitero basahura ndetse bacuza imirambo y’abagore bagenzi babo batwara ibitenge n’indi myenda babaga bambaye.

Nyuma y’icyo gitero, Depite Mutabaruka Sylvain yateye intebe mu muhanda atumaho inzoga aranywa yishimira ko ngo Rukumberi ayirangije. Iyi tariki yonyine ugereranyije mu Murenge wa Rukumberi haba harishwe Abatutsi barenga ibihumbi 10 000.

Mu minsi yakuriye hakomeje kujya haza ibitero byica Abatutsi bari babashije kurokoka, ari nabwo batangiye kujya bakora icyo bise ngo ni uguhera ruhande, aho bazengurukaga imirima y’amasaka bafite imihoro ku buryo hagati y’umuntu n’undi nta mwanya ucamo bakagenda batema kugira ngo hatazagira na hamwe Umututsi yihisha. I Rukumberi Abatutsi bagiye bagabwaho ibitero bitandukanye, bagiye bicirwa mu nzu nk’ahitwa kwa Cyabatende Mariyana, kwa Nyagasaza n’ahandi hatandukanye babaga biganjemo ab’intege nkeya batashoboye kwiruka, abagore, abana, abatemwe babaga batapfuye bagashyirwa mu nzu zabaga zasigaye zitarasenywa.

Batemye amasaka, batema intoki Abatutsi bihishagamo, iyo ingabo za FPR-Inkotanyi zitahagera ku itariki ya 5/5/1944 zari gusanga nta Mututsi usigaye i Rukumberi kuko bamaze gutema izo ntoki n’amasaka bari bafashe gahunda yo gutwika n’urufunzo Inkotanyi zibatesha batararutwika.

Bamwe mu ba ruharwa barimbuye Rukumberi ni aba bakurikira: Assistant Bourgumestre Albert yavukaga Jarama muri Sake, Bizimana André wari Inspecteur, Butoyi wari umupolisi, Dorisi, Shoferi wa Ambulance ya Centre de Santé ya Rukoma, Gapfizi wari umucuruzi, Gasirabo Twaha wari umucuruzi afite n’imodoka yatwaraga Interahamwe aho zijya kwica hose, Habimana Edward wari umwalimu, Habyalimana wari Responsable wa Serire Mugwato, Hadigi wari umusilikare: Ntiyigeze afatwa aba muri Kimisagara-Nyabugogo, Harerimana Ezechiel wari Umwarimu, Hategekimana Gaspard wari umucuruzi i Rubona ku isoko, Ignace wari Brigadier wa Komini Sake, Isidoli: Shoferi wa Komini Sake, Kagorora wari umucuruzi, Kamanzi Stanislas wari umwalimu, Kampayana Cyprien wari Konseye wa Sigiteri Sholi.

Uyu ni we wasigariragaho Burugumesitiri mu gihe adahari, Rusatsi wari Umwarimu, Karegeya Augustin wari Perezida w’interahamwe muri Komini Sake. Uyu aba muri USA, hari n’umuntu uvuka Sake witwa Semuhungu wamubonye utuye muri USA, aho aba arahazi, Kiruguya: Umurundi wayoboraga inkambi, Mabeyi Umuhungu wa Rulinda, Misago: wari Visi Perezida w’Interahamwe muri Komini Sake aba muri Malawi, Mugabushaka Innocent wari Percepteur wa Komine Sake, Munyankwiro wari Reserviste Mungabo, Ngendahimana Jeremiah wari Responsable w’Ikigo cy’amashuri cya Rwintashya, Nizeyimana Augustin wari umucuruzi n’imodoka ye yatwaraga Interahamwe mu bitero: aba Malawi, Nkezabera wari umucuruzi, Nzabagumira wari umucuruzi, Rurinda wari Responsable wa Serile Rukongi, Rutuku wayoboraga ibitero biturutse muri Bicumbi biciye mu Kiyaga cya Mugesera, Rwabuzisoni Ladislas, inama zaberaga iwe, Rwasibo wari umucuruzi, Shirimpaka wari umucuruzi Gafunzo, Turatsinze: Shoferi wa Nizeyimana, Umugore witwaga Mariyamu, Uwimana wari umupolosi wa Komini, Yeremiya wari Mwalimu. Yatorotse Gacaca.

–  Iyicwa ry’Abatutsi muri Rwamagana

Kwa Konseye TURATSINZE François wa Kigabiro/Rwamagana, hiciwe Abatutsi benshi bari bahahungiye yabijeje umutekano. Banahiciye abana bato benshi bamburwaga ba nyina bakabajugunya mu musarani ari bazima bafatanije na Burugumesitiri Bizimana Jean Baptiste wa Komini Rutonde. Mu Bitaro bya Rwamagana, hiciwemo Abatutsi bari barwariyemo, abandi ari abarwaza n’abari bahahungiye baturutse mu Mujyi wa Rwamagana.

Muri Groupe Scolaire St Aloys, hiciwemo Abatutsi bari bahahungiye baturutse mu Mujyi wa Rwamagana na za Nyarusange, Gishali na Mwurire bahazaga bahunga abicanyi bo mu bice bari baturutsemo. Mu bari ku isonga y’ubwo bwicanyi harimo Nkundabakuru alias Nkunda, Karorishoti wari Konseye wa Rwikubo, Munyambo n’abajandarume baturukaga mu kigo cya Jandarumori cya Rwamagana.

Ku Kiyaga cya Muhazi mu Murenge wa Muhazi i Rwamagana, naho hiciwe Abatutsi bagera ku 3 000. Interahamwe zabambitse ubusa, bagenda babakubita babatema ibitsi by’amaguru kugeza babajugunye mu Kiyaga cya Muhazi. Ababyeyi bahekeshejwe abana babo bakabarohana muri Muhazi kandi babizi ko batazi koga bagahita bapfa. Harimo n’abo baziritseho amabuye kugira ngo bahite bamanuka hasi cyane mu mazi ntibazigere bazamuka hejuru n’ubwo babaga bishwe.

Abahungiye ku Musozi wo mu Bitaro bya Rutonde bahanganye n’Interahamwe kuva ku wa 12,13,14,15, kuko bari bahahuriye ari benshi baturutse ahatandukanye baza kuneshwa ku wa 16/04/1994 barabica harokoka mbarwa. Interahamwe zari ku isonga ni umupolisi witwa Mugwaneza, Habiyakare, Ruhatana, Sibomana, Rusatsi, Ntihabose, Mudaheranwa, n’abandi.
Umusozo

Jenoside yakorewe Abatutsi yarateguwe ishyirwa mu bikorwa na Leta. Kubona guhera tariki ya 7 Mata 1994 mu gitondo, Abatutsi bicwa icyarimwe ahantu hatandukanye mu gihugu hose byerekana ku buryo budashidikanywaho ko ari umugambi wari warateguwe na Leta.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments