• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Inkongi y’umuriro yibasiye uruganda rutunganya peteroli ruherereye nko ku bilometero 75 mu majyepfo y’iburengerazuba bwa Melbourne rutanga hafi 10% bya lisansi ikoreshwa mu burasirazuba bwa Australia, irimo essence, mazutu na kérosène ikoreshwa mu ndege, cyane cyane mu ntara nka Victoria, New South Wales na Queensland.

Iyi nkongi yahungabanije igice cy’ingenzi gitunganya lisansi , bituma abantu bimurwa byihutirwa ndetse hatangizwa ibikorwa by’ubutabazi birimo abashinzwe kuzimya inkongi n’inzobere mu bintu bishobora guteza ibyago

Inkongi yagarukiye mu gice gitunganya essence, aho yakomeje gukongoka itewe n’ikorwa ry’itembera ry’ibikomoka kuri peteroli

Abayobozi bemeje ko nta muntu wakomeretse muri iyi mpanuka, kandi nta kimenyetso cy’uko yaba yaratewe n’ikintu gikemangwa.

Iyi mpanuka ibaye mu gihe Australia ihanganye n’ibibazo bishobora guteza ibura rya lisansi, bitewe n’intambara iri hagati ya Iran n’ibindi bihugu ndetse n’izamuka ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga.

Ihagarara ry’ibikorwa muri uru ruganda rishobora kongera ikibazo cy’ibura rya lisansi no kuzamura ibiciro cyane cyane mu mijyi minini irimo Melbourne na Sydney.

Minisitiri w’Intebe wa Australia, Anthony Albanese, yatangaje ko ingaruka z’iyi nkongi zishobora kumara igihe kirekire.

Guverinoma iri gufasha ibigo nka Ampol na Viva Energy gushaka lisansi ku isoko mpuzamahanga, nubwo ibiciro biri hejuru.

Minisitiri w’Ingufu, Chris Bowen, yavuze ko itunganywa rya lisansi ryahagaze, ariko irya mazutu na lisansi y’indege rigikomeje nubwo ritari ku rwego rusanz

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments