Ku munsi
nk’uyu w’itariki ya 17 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje
umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi
nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hiciwe Abatutsi tariki ya 17 Mata mu 1994.
1. Leta
y’abicanyi yashyizeho ba perefe bashya bagombaga kwihutisha Jenoside muri za
Perefegitura
Tariki ya
17/4/1994, Leta y’abicanyi yakoze inama ifata icyemezo cyo gukuraho bamwe mu
baperefe ishyiraho ba ruharwa bagombaga kwihutisha Jenoside mu duce bayobora.
Niyo mpamvu perefe Jean-Baptiste Habyalimana wari perefe wa Butare, na
Godefroid Ruzindana wa Kibungo bakuweho, nyuma baza no kwicwa n’imiryango yabo.
Hashyizweho ba perefe bashya, basanzwe bazwiho ubuhenzanguni, babarizwaga muri
Hutu-Powerm aribo François Karera muri Kigali Ngari, Sylvain Nsabimana i
Butare, Anaclet Rudakubana i Kibungo, Elie Nyirimbibi i Byumba, Basile
Nsabumugisha mu Ruhengeri na Dr Charles Zirimwabagabo ku Gisenyi.
François
Karera yahamijwe icyaha cya Jenoside n’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga
rwashyiriweho Urwanda ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu, Sylvain
Nsabimana nawe uru rukiko rwamuhamije icyaha cya Jenoside ahanishwa igifungo
cy’imyaka 18, Dr Charles Zirimwabagabo yahamijwe icyaha cya Jenoside n’inkiko
z’U Rwanda ahanishwa igifungo cya burundu.
2. Iyicwa
ry’Abatutsi ku cyobo ku Muhima hafi y’Akagari ka Rugenge (CND) no mu murenge wa
Kigali ahitwa muri « Centre » ya Kitabi
Ku cyobo
kiri ku Muhima hafi y’akagari ka Rugenge hiciwe Abatutsi benshi. Icyo cyobo
bakitiriye CND kubera ko inkotanyi zari muri CND. Iki cyobo rero bakaba
barakimanuragaho abakiri bazima baturutse Kimihurura na Kimicanga bakabafatanya
nabo ku Muhima batabashije kuzamuka bajya ku Kiliziya ya Ste Famille na Saint
Paul. Imirambo y’abiciwe muri Centre pastoral Saint Paul no muri JOC
(Jeunesse Ouvriere catholique) nayo bayijyanaga muri urwo rwobo.
Hagati ya 15
mata na 17 mata 1994, mu murenge wa Kigali ahitwa muri Centre ya Kitabi, hejuru
ya Nyamirambo iruhande rwa Mont Kigali munsi y’ikigo cya Gisirikare, hari
bariyeri yayoborwaga n’interahamwe yari ikomeye yitwaga RUBAYIZA HASSANI na
KIBUYE KARUNGU. Rubayiza niwe wari chef w’iyi bariyeri. Abatutsi bahungaga baturuka
Mwendo muri Kigali, Kabusunzu na za Nyamirambo hejuru n’abari batuye aho,
bakicirwa aho, nyuma bakabasuka mu byobo byari byaracukuwemo amabuye y’agaciro.
Interahamwe zunganirwaga n’abasirikari, bi byatumye abahageze bose
ntawarokotse.
3. Abatutsi
biciwe mu Babikira b’Abakarikuta munsi ya Ste Famille
Abatutsi
benshi bahungiye mu Babikira b’abakarikuta munsi ya Kiliziya Ste Famille.
Interahamwe zabakuyeyo zibamanura ku rwobo bise CND, abana n’abagore bo
zabiciye mu babikira. Ubu bwicanyi bwakozwe n’ibitero by’interahamwe byari
biyobowe na NYIRABAGENZI Odette wari konseye wa Segiteri Rugenge na Angeline
MUKANDUTIYE wari Insipegiteri w’amashuri muri Nyarugenge akaba yaratangaga
n’imbunda aziha interahamwe, ari nayo mpamvu iwe bari barahise muri “etat
major”. Angeline Mukandutiye nyuma ya Jenoside yahungiye muri Zayire, akaba
yaratahutse mu mpera za 2019 muri gahunda yo kurandura imitwe yitwaje intwaro
muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, ashyikirizwa gereza ya
Mageragere kugira ngo arangize igihano cy’igifungo cya burundu yakatiwe
n’Inkiko Gacaca adahari.
Uru rwobo
rwataburuwemo imibiri yose ishyingurwa mu cyubahiro ku Rwibutso rwa Gisozi.
Zimwe mu nterahamwe zabicaga narimo NKESHIMANA alias GIKONGORO, GATARI Fidele,
BUGONDO, RWAGATERA Faustin wajyanaga abantu kubata muri CND.
4. Iyicwa
ry’Abatutsi mu bitaro bya CHUK
Tariki ya
17/4/1994, mu bitaro bya CHUK hiciwe Abatutsi benshi barimo abarwayi bari
baharwariye, abari babarwaje n’abahahungiraga. Ibi bitaro byarangwagamo
ingengabitekerezo mbi cyane, abaganga bahawe imbunda mu mpera za 1993 babeshya
ko ari izo kwirindira umutekano. Uwari umuyobozi w’ibitaro Dr KANYANGABO
Faustin yemeye ko mu bitaro hazamo abasirikare bo kuhakorera mu rwego bitaga
urwo kurinda umutekano, nyamara ari ukujijisha. Muri mata 1994, abo basirikari
bari bayobowe na Ndagijimana Frederic alias Kamashini babanje
kubarura Abatutsi kugirango hatabaho kwibeshya bakica abahutu. Hafi y’ibitaro
hari interahamwe zari zirekereje, abo basohoye b’Abatutsi zigahita zibica.
Uwitwa
NTEZIRYAYO Benoit, Edithe MUKAKABERA wari umuforomokazi n’uwari Responsable wa
Maternity bafatanyaga n’uwo musirikare KAMASHINI Pierre kurara bagenda mu
bitaro baka abarwayi indangamuntu ngo barebe ubwoko bwabo. Abatari abatutsi
bakazibasubiza. Abatutsi, Edithe niwe wazibikaga akabasezerera mw’ijoro ngo
nibatahe basanze ntacyo barwaye. Hafi y’ibitaro hari interahamwe zibiziranyeho
nawe ntizijye kure zigahita zibica. Abo zitishe bicwaga n’abandi.
Abenshi
bishwe ku itariki ya 17/04/1994. Abaganga, abaforomo n’abakozi b’ibitaro
bya CHUK bagize uruhare mu kwica Abatutsi muri ibyo bitari harimo : Dr
Ntezayabo Benoit wahamijwe jenoside n’Urukiko Gacaca rw’Umurenge wa
Nyarugenge rumukatira adahari igifungo cy’imyaka mirongo itatu (30) ; Dr
Habyarimana Theoneste wakatiwe adahari n’Urukiko Gacaca rw’Umurenge wa
Rugenge, igifungo cya burundu y’umwihariko rumuhamije ibyaha bya jenoside
bigizwe no gusambanya ku gahato Marie Jeanne Mukarango yarangiza akamwica,
urupfu rwa Murwanyashyaka Antoine rwabaye ku wa 12/05/1994 no kuba yarayoboraga
amarondo na bariyeri. Dr Augustin Cyimana:yakoze jenoside muri CHUK,
akomereza iwabo muri Komini Ntongwe afatanya na burugumesitiri wa Mugina Martin
Ndamage.Nyuma ya jenoside yahungiye muri Zambia, aba n’umwe mu bashinze FDLR
muri icyo gihugu, anayibera umuyobozi. Ageze muri Zambiya yakoze mu bitaro
bya Lusaka. Hari kandi ba Dr Ernest Muvunandinda, Dr Laurent Ruboneza na Dr
Buvenge Gerard nabo bavuzwe gukora jenoside.
Mu baforomo
harimo : Ndayambaje Stefaniya wavukiye I Gihinga mu Karere ka
Rutsiro, yari umuforomokazi akaba n’umuyobozi w’Ishami ry’abakozi ba CHUK (Chef
du personnel). Yagize uruhare mu iyicwa rya bagenzi be b’abakozi b’abatutsi
n’abarimu bo mu Ishuri rya Lycee Notre Dame des Citeaux I Kigali. Yakoranaga
n’abasilikare barindaga CHUK akabaha lisiti z’abatutsi nyuma bakicwa. Ibyaha
yamahijwe na Gacaca ni ibi: ubufatanyacyaha mu gukora lisiti z’abatutsi
bazicwa, gushinyagurira abatutsi abizi neza ko bahigwaga, kujya mu bitero
byahigaga Abatutsi muri CHUK, kwicisha umukobwa wari wasizwe muri CHUK
n’ababikira. Ku wa 21/06/2008, Urukiko rw’Akagari ka Kiyovu, Umurenge wa
Nyarugenge, rwamuhanishije igifungo cy’imyaka mirongo itatu (30).
Bananeza
Marie Josee: Akomoka muri Komini Bulinga (Gitarama). Yicishije abatutsi
b’abarwayi, abakozi ba CHUK n’abahahungiye. Edith Mukakabera, Philomene
Mukandamage ukomoka i Byumbana Marie Josee Bananeza bari bagize
itsinda ryazengurukaga ibitanda byose by’abarwayi bababaza indangamuntu bityo
bagakora lisiti bashyikirizaga abasilikare bari bayobowe n’uwari ubakuriye “Kamashini”
wari umwicanyi ruharwa.
Josephine
Mukaruhungo: Akomoka Kibilira. Yamaze abantu ku Kivugiza. Mu bantu yishe harimo
umwarimukazi witwaga Edith n’abana be ndetse n’abana b’uwitwa Kamatari.
Yitabiriye kandi inama zitegura Jenoside zabereye ku mwicanyi ruharwa wa
Kivugiza witwaga Gaspard Nsengiyumva. Muri 1990 yagize uruhare mu
gufungisha bagenzi be b’abatutsikazi ababeshyera kuba ibyitso by’Inkotanyi.
5. Iyicwa
ry’abatutsi muri CARAES Ndera/Gasabo
Mu 1994 mu
Murenge wa Ndera mu kigo cya CARAES hahungiye Abatutsi benshi baturukaga ku
musozi wa Ndera, Rubungo, Jurwe, Murindi, Gasogi, Kanombe na Remera bizeye
kuhakirira kuko hari mu kigo cy’abihaye Imana. Bahahungiye kuva ku itariki ya 8
-10/04/1994, bigeze ku itariki ya 10 mata interahamawe zitangira kubatera ariko
ziri inyuma y’igipangu ntizibashe kwica benshi kuko nabo birwanagaho. Ikindi
uko mubari bahahungye harimo abari bahunganye intwaro zabo za gakondo bituma
bakomeza kwirwanaho bakoresha izo ntwaro zabo.
Tariki ya 11
mata 1994, abasirikare b’ababirigi baje gutwara abafureri n’abarwayi
b’ababiligi bari baharwariye n’imbwa zabo. Interahamwe zimaze kubona ko
abazungu bagiye, zakomeje kugabayo ibitero abandi bakomeza kwirwanaho.
Interahamwe zimaze kunanirwa zahuruje abarikare I Kanombe bahagera tariki 17/4
ikigo baragisenya batangira kubateramo amagerenade babasohora hanze. Bamaze
kubona ko bishe benshi, baragiye interahamwe zisigara zica abasigaye
batapfuye. Byageze aho bajya no mu barwayi, uwo babonye asa n’umututsi
wese bakamwica. Abatutsi biciwe muri CARAES bagera ku bihumbi 3500.
Kuri uyu
musozi kandi hari hatuye bamwe mu basirikare ba Habyarimana bakomeye ari nabo,
mbere ya Jenoside, bagize uruhare hamwe n’imiryango yabo, mu gukangurira
abaturage baho gukora Jenoside. Hari hatuye n’abayobozi bakuru nka Mbonampeka
Stanislas wari Minisitiri w’ubucamanza, Burugumesitiri wa Komini Rubungo
Rurenganganizi Valens, Padiri Gakuba Déo wari umukuru wa Paruwasi ya Ndera
n’abandi. Aba bose bakaba ari nabo bagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi bari
bahungiye mu iseminari nto ya Ndera.
6. Iyicwa
ry’Abatutsi ku Munini muri Nyaruguru
Ubwicanyi
bwakorewe muri superefegitura yose ya Munini yari igizwe na Komini Mubuga,
Rwamiko, Kivu na Nshili bwayobowe Superefe Damiyani Biniga.
Tariki ya
11/4/1994, ku Munini mu gasantere k’ubucuruzi haberaga isoko buri wa mbere
w’icyumweru, Superefe BINIGA afatanyije na Burugumesitiri wa Komini Mubuga,
NYIRIDANDI Charles bakoresheje inama abari baje mu isoko bababwira ko bagomba
gufata imihoro bakica abatutsi ndetse bakanabatwikira. Uwo munsi Abatutsi
batangiye guhungira kuri Superefegitura ya Munini babishishikarijwe
n’abakonseye ba Segiteri Kibirizi, Gisizi na Gasave bababwiraga ko ariho bari
bubashe kubarindira umutekano.
Abagerageje
guhungira i Burundi bakumiriwe na Konseye wa Kibirizi bakajyanwa kuri
superefegitura. Uretse izo Segiteri, abandi bahahungiye babaga baturutse muri
Komini Rwamiko na Kivu zari zituranye na Mubuga.
Kuwa
12-13/4/1994 abajandarume boherejwe mu ngo z’abatutsi kureba abatari bahungiye
kuri Superefegitura, abo bafataga ntabwo babicaga ahubwo bajyanwaga aho ku
Munini. Nyuma yo kuhagera babayeho mu buzima bubi kuko bicishijwe inyota bitewe
n’uko amatiyo yajyanagayo amazi bayaciye. Superefe Biniga yajyaga aza akabareba
ubundi akongera akagenda.
Abatutsi
bashatse guhungira i Burundi bagiye kugera ku mupaka, Burugumesitiri wa Komini
Nshili, Kadogi yohereza Interahamwe zirabagarura, babajyana ahitwa ku giti
cy’urubanza babashyira mu muhanda rwagati maze Interahamwe zirabagota zifite
intwaro gakondo, zibicisha gerenade n’imipanga.
Tariki ya
16-17/4/1994, abahutu bari batuye ku Munini bafashijwe n’interahamwe zaho
ndetse na bamwe bishe I Kibeho na Cyahinda bishe Abatutsi bari bahungiye kuri
Superefegitura ya Munini.
Ubwicanyi
bwo ku Munini bwakozwe na BINIGA wari Superefe wa Munini, Burugumesitiri wa
Komini Mubuga Charles NYIRIDANDI, Abakonseye ba Segiteri Kibirizi Ndahayo
Athanase, Ntidendereza wa Gisizi ndetse n’uwa Gasave, n’abandi.
7. Abatutsi
biciwe muri Komini ya Rwamatamu, Nyamasheke
Komini ya
Rwamatamu, nimwe muri komine za Kibuye zari zituwe n’Abatutsi benshi. Kuva
07/04/1994 nibwo ibitero by’Interahamwe byatangiye gutera Abatutsi mungo zabo.
Tariki
17/04/1994 haje igitero kuri Komini Rwamatamu kirica, gitsemba Abatutsi bari
bahahungiye. Rwamatamu, hakozwe ibikorwa by’iyicarubozo birimo kwica abana,
gufata abakobwa ku ngufu, nyuma bakabajomba ibisongo mu maguru.
Ubwicanyi
bwakozwe n’abasirikari n’interahamwe zari ziyobowe na Obed Ruzindana wahamijwe
icyaha cya Jenoside n’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho Urwanda,
ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka makumyabiri n’itanu (25).
8. Abatutsi
biciwe mu Bweyeye, Rusizi
Bweyeye
ni agace gakikijwe n’ishyamba rya Nyungwe, kakaba kegereye Igihugu cy’Uburundi
bigatandukanywa n’Umugezi wa Ruhwa. Muri Bweyeye ahaguye Abatutsi benshi ni
muri ADEPR-Kiyabo hiciwe abagera kuri 28.
Kuva tariki
ya 08/04/1994 Abatutsi batangiye gutotezwa babwirwa ko bishe Umubyeyi
w’igihugu, nibwo batangiye kuhahungira bakarara basenga, bakirirwa basenga.
Kuwa
12/04/2019 ni njoro batewe n’interahamwe zije kubica barataka cyane
umujandarume ahita arasa mu kirere interahamwe zisubira inyuma, ariko zisiga
zimaze kwica Abatutsi 2: NYIRINKINDI Augustin na MUKAKARERA Petronile bafashe
bakamujyana hepfo y’urusengero bakamusambanya ari benshi barangiza bakamutema
ariko ntiyahise apfa ako kanya yajyanywe kwa muganga, nyuma aza kwicwa.
Kuwa 17/04/1994
saa 09h za mu gitondo batewe n’igitero gifite imbaraga kirabica bose. Mbere
y’uko bicwa hari habanje kuba inama itegura kwica Abatutsi baho, ikaba
yarabereye mu kabari ka Responsible wa Kiyabo NTAWUTAZAMUTORA Philippe afatanya
kuyiyobora na MAJYAMBERE Juvenal wari umusirikare akaba yaravukaga i Bweyeye
yari yaje muri Conge y’igihe gito. Bucyeye bwaho haje igitero cy’interahamwe za
Bweyeye zari ziyobowe n’AYOBAHORANA Jonas alias GISANGANI wari umucuruzi
w’imyenda ya caguwa, akaba yari yaranatojwe igisirikare. Barabatemaguye
barabamara kandi na ba bajandarume bari aho.
9. Abatutsi
biciwe i Kayonza, Umurenge wa Nyamirama no ku cyuzi cya Ruramira na Kabazeyi
muri Rwamagana
Hagati
y’Umurenge wa Nyamirama na Ruramira hari barrage yajugunywemo Abatutsi benshi
babarirwa hagati ya 2500 na 3000. Bagiye babarohamo hagati y’amatariki ya ya 9
- 17/04 bakaba ari abari batuye Nyamirama, Ruramira n’abaturutse Nyarusange ya
Rwamagana. Buri serire yabaga ihagarariwe kuri iyo barrage n’abicanyi
bahaturuka, ab’i Rwamagana barohwaga n’interahamwe za Rwamagana
baturanye muri serire, uvuye Nkamba/Ruramira akarohwa n’interahamwe
z’iwabo, n’uturutse Gikaya ya Nyamirama akicwa n’interahamwe zo muri serire ye.
Mu murenge
wa Munyaga ahiciwe Abatutsi benshi ni Kabazeyi hari ishyamba rya Leta. Mu
matariki 12-13/04/1994 bari batangiye kwicwa. Bahakusanirije Abatutsi barenga
50 barahabicira biyobowe na Diregiteri wa Ecole Primaire ya Rweru, Rusine Jean
Bosco.
Kuri
Segiteri Kaduha ku wa 17/04/1994 naho hiciwe Abatutsi bari hagati 300-400. Aba
bose bicishijwe cyane imiheto n’imyambi, imihoro, impiri ziteyemo imisumari,..