Perezida wa
Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yayoboye imyitozo y’abagize Inteko Ishinga
Amategeko yo kubigisha kurasa, na we agaragaza ubuhanga bwe, ahamya ibipimo
byose yagombaga kurasa.
Nyuma y’uko
ayo mafoto agiye hanze abantu benshi ku
mbuga nkoranyambaga abantu bacitse
ururondogoro kubera ubuhanga uyu musaza
w’imyaka 81 yerekanye mu kurashisha
imbunda ya AK 47
Ibyo yabikoze
ubwo bari gikorwa cyabereye mu
Kigo cy’Igihugu cy’Ubuyobozi (NALI) i Kyankwanzi, aho nyuma yo kurasa,
yanakoresheje inama Abagize Inteko Ishinga Amategeko, yagarutse ku ngingo
zinyuranye zirimo gushimangira ubwirinzi bw’igihugu cya Uganda, imyitwarire
iboneye y’abayobozi, no kurwanya ruswa.
Iki gikorwa
cyari icya nyuma cyo gusoza umwiherero w’Abagize Inteko Ishinga Amategeko,
wasojwe ku mugaragaro wo kuri uyu wa 14 Mata.
Umwiherero
w’icyumweru kimwe watangiye kuva ku ya 7 kugeza ku ya 14 Mata 2026, wari ufite
ku nsanganyamatsiko igira iti “Guhuza ubuyobozi bwa NRM mu kurinda ibyagezweho
no gutera intambwe ikomeye kandi y’icyitegererezo iganisha ku Gihugu gifite
umusaruro uringaniye.”
Perezida
Museveni ubwe wayoboye igikorwa cyo kwigisha abadepite ku uburyo gufata intwaro
no kurasa, yanabonye uburyo bakoze uyu mwitozo, arabashimira, avuga ko bamwe
muri bo bahoze ari abasirikare.
Yagize ati
“Ndashimira abitabiriye. Ndabona bamwe muri bo ari abahoze ari abasirikare.”
Yasobanuye
ko umutekano wa Uganda ushingiye ku gitekerezo cy’ingabo z’abaturage, aho
abaturage batozwa kandi bashobora gusubira mu buzima bwa gisivili ariko
bagakomeza kuba ingabo z’inkeragutabara igihe bikenewe.
Yagize ati
“Iwacu ni ingabo z’abaturage. Dushishikariza abaturage kwiga ubumenyi ku ntwaro
kugira ngo mu gihe habayeho ikibazo icyo ari cyo cyose, tubashe gukusanya
umubare w’abantu kugira ngo barwanire Igihugu cyabo.”
Perezida
Museveni yavuze ko ubwo buryo butuma n’ibihugu bifite abaturage bake biyubakamo
ubushobozi bukomeye bwo kwirwanaho binyuze mu guhugura no gushishikariza
abashinzwe umutekano.