Umuhanzi
w’Umunyamerika D4vd yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano zo muri Los Angeles,
akekwaho kwica umukobwa w’imyaka 14 witwa Celeste Rivas Hernandez.
Polisi ya
Los Angeles yatangaje ko uyu muhanzi w’imyaka 21, amazina ye nyakuri akaba
David Burke, afunzwe nta ngwate mu gihe iperereza rikomeje ku cyaha
cy’ubwicanyi akekwaho.
Uru rubanza
rufitanye isano n’iperereza ku rupfu rwa Celeste Rivas Hernandez, umurambo we
wabonetse ku wa 8 Nzeri mu modoka yo mu bwoko bwa Tesla Model Y yari
yaratereranywe. Iyi modoka yari yanditse ku izina rya D4vd, nk’uko bigaragara
mu nyandiko z’ubutabera.
Amakuru
yerekana ko iyo modoka yari yarakuwe mu gace gakize ka Hollywood Hills, aho
yari imaze igihe idakoreshwa. Umurambo w’uwo mwana wabonetse umunsi umwe nyuma
y’uko yagombaga kwizihiza isabukuru ye y’imyaka 15.
Polisi
yatangaje ko dosiye y’uru rubanza igiye gushyikirizwa ubushinjacyaha bwo mu
ntara ya Los Angeles, kugira ngo hasuzumwe niba hari ibimenyetso bihagije
byatuma aregwa ku mugaragaro.
Ibiro
by’umushinjacyaha byemeje ko ishami rishinzwe ibyaha bikomeye rigiye gusuzuma
neza uru rubanza mbere yo gufata icyemezo.
Byongeye
kandi, D4vd yari asanzwe akorwaho iperereza n’itsinda ryihariye rya “grand
jury” ryo muri Los Angeles ku bijyanye n’uru rupfu.
Uyu muhanzi
yari amaze kwamamara cyane mu rubyiruko, cyane cyane ab’igisekuru cya “Gen Z”,
kubera umuziki uhuza injyana za hard rock, R&B na pop.
Yamamaye
cyane mu 2022 abinyujije ku rubuga rwa TikTok, aho indirimbo ye Romantic
Homicide yakunzwe cyane ikagera ku mwanya wa kane ku rutonde rwa Billboard Hot
Rock & Alternative Songs.
Ifungwa rya
D4vd ryateje impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga, aho abakunzi be n’abandi
bantu batandukanye bakomeje gukurikirana hafi uko iperereza rigenda.
Kugeza ubu,
haracyategerejwe icyemezo cy’ubushinjacyaha ku bijyanye n’uko azaregwa ku
mugaragaro cyangwa niba iperereza rizakomeza gushakisha ibimenyetso byinshi.
Like This Post? Related Posts