Byabereye mu murenge wa Cyumba mu karere ka Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda ku wa mu ijoro ryo ku wa 14 Mata 2026. Abahaye amakuru BTN TV bemeza ko muri iryo joro ubwo uwo musaza nyakwigendera yari ageze mu rugo atashye bahise bamwanjama bagatangira kumuhondagura ariko bakumva ari gutaka cyane atabaza bagahita bafungura radiyo kugira ngo amajwi y’utabaza atagira aho yumvikana.
Ibyo ngo ni
byo byatumye bamwica muri iryo joro barangije umurambo bawurekera ku buriri birirwana
na wo ku manywa yose yo ku wa 15 Mata 2026 kugeza ubwo byaje kumenyekana mu saa
cyenda z’uwo z’amanywa nabwo bitahuwe na mushiki w’uwo nyakwigendera waje
amushaka bakamubwira ko aryamye ariko yagerayo agasanga yamaze gupfa mu gihe abandi bari bibereye hanze bari gutora ibishyimbo byo guteka nk'aho ntacyabaye.
Aba bakomeza
bavuga ko nyakwigendera yanapfanye inzara ikomeye kuko ngo uwo muhungu we na
nyina bamuhozaga ku nkeke bakamwima ibiryo bakanamukubita bya hato na hato.
Ni ibintu
byababaje cyane aba baturage bemeza ko nyakwigendera yazize urw’amahererere,
umwe ati “ Twari kumuha amabuye bwo, na nyina rwose twari kubabaga, babarase
ahubwo. Urwo ruhungu na nyina batubabaje cyane kuko uyu musaza yari umuntu
mwiza.”
Aba bakekwa
bahise batabwa muri yombi kugira ngo bakorweho iperereza mu gihe abaturage n’abandi
bo mu muryango bo bakomeje imyiteguro yo gushyingura nyakwigendera. Ntihigeze
hatangazwa icyo baba baramuhoye icyakora bakeka ko yazize imitungo.
BIKURIKIRE
MURI VIDEO IKURIKIRA..
Like This Post? Related Posts