Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Gacaca bimuwe mu birwa by’ikiyaga cya Ruhondo bavuga ko aho bimuriwe bubakiwe biogaze zo gucanaho ariko ngo zapfuye zitamaze kabiri none kuri ubu bagorwa no kubona ibyo bacana bagasaba ko bafashwa zikongera gukora.
Mu mwaka wa 2017 nibwo hari abaturage
bagera muri 62 bari bimuwe mu kirwa cya Mwegerera kiri mu kiyaga cya Ruhondo mu
Murenge wa Gashaki bimuwe bajyanwa mu Mudugudu wa Murora mu Kagari ka Gakoro mu
Murenge wa Gacaca w’akarere ka Musanze.
Icyo gihe bimurwa mu byo basanze
harimo Biyogaze zo gutekaho zimeze neza. Icyakora iyo ugeze muri
uyu mudugudu batujwemo bakwakiriza agahinda bafite ko kuba barazitetseho igihe
gito maze zigahita zipfa,ikindi kandi ngo ni ikibazo bagejeje ku bayobozi babo
nyamara ngo kugira ngo zongere gukora byabaye ingorabahizi none bamwe kubona
ibicanwa birabagora.
Dore nk’ubu hari abo dusanze
barimo bashaka inkwi z’ibisigarizwa batemyeho amasaka ibizwi
nk’ibikenkeri
ibindi birunze mu bikoni byabo nabwo ngo bisaba kujya kubishaka mu masambu yabo
aho bari batuye mu birwa. Baganira n’umunyamakuru wa
B Plus Tv basaba
ko kuri iyi nshuro ubuyobozi bwabo bwakumva ijwi ryabo izi biyogazi zikongera zigakora.
Umuyobozi w'Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien avuga ko umushinga wa Biyogaze utagenze uko babitekerezaga icyakora cyo kuri ubu hari ikindi gisubizo kiri gushakwa.
Yagize ati:"navuga ko ibintu bitagenze uko abantu bari babiteganyije ubwo ni ugushaka ubundi buryo byazasimbuzwa kuko hari insi Tekinoloji turimo tureba niba ishobora kuba yafasha,ubwo niyo tukirebaho ngo turebe ko twafashaa aba baturage".
Uko ari imiryango 62 yimuwe nta biyogaze ni imwe igikora nyamara
ikibazo abaturage bemeza ko abayobozi bakizi kuva zapfa mu mwaka umwe
bazicanyeho ariko ngo bigize ntibindeba abaturage bakibaza niba ubuyobozi bw’akarere ka Musanze imvugo
y’umuturage
ku isonga yo itabureba ibituma butayitaho.