Bamwe mu batuye mu murenge wa Tumba umudugudu wa Ntangarugero akagari ka Rango B mu karere ka Huye bavuga ko batewe impungenge n’impanuka zishobora guterwa n’um uriro w’amashanyarazi bitewe n’insinga z’amashanyarazi zaguye hasi abana babo bakirirwa bazikiniraho, bityo bakifuza ko ababifite mu nshingano bakemura iki kibazo mu maguru mashya bagahabwa amapoto akomeye.
Aba baturage
bahuriza ku mpungenge z’uko abana bashobora gufatwa n’amashanyarazi mu gihe birirwa
bakina n’insinga, bakanagaragaza hari bimwe mu binyabiziga bijya bigonga izi
nsiga.
Bagaragaza
kandi n’ayo mapoto bavuga ko yaguye agaragara nk’ashaje cyane k’uburyo bahorana
ubwoba bw’inkongi y’umuriro ishobora guterwa n’izo nsinga, bagasaba guhabwa
amapoto akomeye ndentse n’umuriro ufite imbaraga.
Umuyobozi wa
REG ishami rya Huye Kayibanda Omar atanga icyizere ko gahunda yo kugikemura
ihari kandi birimo gukorwa k’uburyo vuba biza kuba byarangiye.
Inkuru
irambuye tuyumve muri iyi video