Mu ruzinduko
amazemo iminsi muri Cameroun Umushuma wa
Kiliziya Gatolika Papa
Léon XIV yatanze ubutumwa bukomeye anenga ibikorwa byo gusahura umutungo
wa Afurika bikorwa n’abaturuka hanze y’umugabane.
Ibi
yabivugiye mu misa yabereye mu mujyi wa
Bamenda uherereye mu majyaruguru ashyira iburengerazuba bwa
Cameroun , aho yibanze ku bibazo
byugarije umugabane w’Afurika birimo ubukene, amakimbirane n’ikorwa
ry’ubucuruzi ridaha agaciro abaturage.
Mu ijambo
rye, Papa Léon XIV yavuze ko hari “ibibi bituruka hanze” bikomeje kudindiza
iterambere rya Afurika, cyane cyane binyuze mu gusahura umutungo kamere no
gushyira imbere inyungu z’amahanga kurusha iz’abaturage.
Yagize ati:
“Afurika igomba kubaho mu bwigenge nyabwo, aho umutungo wayo ugenzurwa kandi
ukagirira akamaro abaturage bayo.”
Yakomeje
asaba abayobozi b’ibihugu bya Afurika gufata iya mbere mu kurengera umutungo
w’ibihugu byabo no kurwanya ruswa n’akarengane.
Muri iyo
misa, Pope Leo XIV yanagarutse ku kamaro k’amahoro n’ubutabera nk’ishingiro
ry’iterambere rirambye. Yashimangiye ko amahoro adashoboka mu gihe abaturage
batabona uburenganzira bwabo ku mutungo w’igihugu.
Yanibukije
abakristu n’abaturage muri rusange ko bafite inshingano zo kubaka sosiyete irangwa
n’ubutabera, ubufatanye n’ubumwe.
Uru
ruzinduko rwa Papa Léon XIV muri Afurika
rukomeje kugaragaza akamaro k’umugabane ku rwego mpuzamahanga, aho akomeje
gushimangira ko Afurika ifite uruhare runini mu iterambere ry’isi, ariko
ikeneye kurindwa ibikorwa biyisahura.
iyi misa
yabereye i Bamenda, yitabiriwe n’abakirisitu bagera ku bihumbi 20, barimo bamwe
bari bambaye imyambaro gakondo, ndetse n’abayobozi ba Kiliziya barimo
abakaridinali, abasenyeri, abapadiri, abihayimana n’abandi.
Uyu muhango
w’igitambo cya misa waranzwe n’ikirere cy’ibyishimo, cyane cyane bitewe
n’indirimbo z’korali igizwe n’abantu bagera kuri 500, bagaragaje ibyishimo
n’ishyaka mu kuririmba.
Mu ijambo
rye, Umushumba Mukuru wa Bamenda, Andrew Nkea Fuanya, yashimiye byimazeyo Papa Léon XIV ku ruzinduko yagiriye muri ako gace.
Yagize
ati:“Uru ruzinduko rwanyu rwatuzaniye imbaraga nshya z’umwuka, rudutera
umutima, rudutera inkunga mu mitekerereze ndetse ruratwongerera ihumure.”
Yakomeje
agaragaza ko uku kuza kwa Papa kwabafashije kongera icyizere, avuga ko:“Mwaje
nk’Umushumba mwiza utigera atererana umukumbi we, kandi kuba muri hano
byaduteye imbaraga zo gukomeza.”
Aya magambo
agaragaza uburyo uru ruzinduko rwa Papa Léon XIV rwakiriwe neza n’abaturage,
cyane cyane mu gihe aka karere kari kakeneye ubutumwa bw’ihumure, amahoro
n’icyizere.
Abasesenguzi bavuga ko ubu butumwa bushobora kugira ingaruka zikomeye mu biganiro mpuzamahanga ku bijyanye n’ubucuruzi, umutungo kamere n’ubwigenge bw’ibihugu bya Afurika.