Uwimana Everiste wo mu Kigero cy'imyaka 29 yasanzwe mu gishanga cy'Urugezi yapfiriye mu mudugudu wa Rukiniro mu Kagari ka Gaseke mu Murenge wa Ruhunde mu Karere ka Burera aho bikekwa ko yari asanzwe atuye mu Murenge wa Nemba icyakora icyamwishe ntikiramenyekana.
Amakuru y’urupfu rwa Nyakwigendera
Uwimana yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu taliki 15 Mata 2026 ubwo
umurambo we wasangwaga mu gishanga cy’Urugezi mu gice cy’umudugudu wa Rukiniro.
Umunyamabanga
nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhunde mu karere ka Burera Tuyiyoboke Laurien
yahamirije B Plus Tv iby’uru rupfu avuga k’ubufatanye na RIB umurambo wajyanywe
mu bitaro bya Butaro gukorerwa isuzumwa. Gitifu Tuyiyoboke avuga nta bikomere byagaragaraga
k’umurambo ndetse ko wajyanywe gusuzumwa mu gihe hagishakisha umwirondoro w’uyu
murambo ndetse n’umuryango we.
Ibindi kuri iyi nkuru
wabyumva muri iyi video