• Amakuru / MU-RWANDA


Uwimana Everiste wo mu Kigero cy'imyaka 29 yasanzwe mu gishanga cy'Urugezi yapfiriye mu mudugudu wa Rukiniro mu Kagari ka Gaseke mu Murenge wa Ruhunde mu Karere ka  Burera aho bikekwa ko yari asanzwe atuye mu Murenge wa Nemba icyakora icyamwishe ntikiramenyekana.

Amakuru y’urupfu rwa Nyakwigendera Uwimana yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu taliki 15 Mata 2026 ubwo umurambo we wasangwaga mu gishanga cy’Urugezi mu gice cy’umudugudu wa Rukiniro.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhunde mu karere ka Burera Tuyiyoboke Laurien yahamirije B Plus Tv iby’uru rupfu avuga k’ubufatanye na RIB umurambo wajyanywe mu bitaro bya Butaro gukorerwa isuzumwa. Gitifu Tuyiyoboke avuga nta bikomere byagaragaraga k’umurambo ndetse ko wajyanywe gusuzumwa mu gihe hagishakisha umwirondoro w’uyu murambo ndetse n’umuryango we.

Ibindi kuri iyi nkuru wabyumva muri iyi video


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments