Umubano hagati y’u Rwanda na Mozambique uravugwaho kujya mu kangaratete, bitewe n’ubukererwe bwa Leta ya Mozambique mu kwishyura amafaranga agenewe ibikorwa byo kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado, ahari ingabo z’u Rwanda.
U Rwanda rwohereje ingabo muri Mozambique kuva muri Nyakanga 2021, aho
kuri ubu habarurwa abasirikare barenga 5,000 bari mu bikorwa byo kugarura
umutekano muri iyo ntara.
Amakuru dukesha Africa Intelligence agaragaza ko umwenda Mozambique
ibereyemo u Rwanda ugeze kuri miliyoni 22 z’amadolari ya Amerika, bingana
n’umwaka wose w’ubukererwe mu kwishyura. Amasezerano avugwa hagati y’impande
zombi ateganya ko Mozambique igomba kwishyura nibura miliyoni 2 z’amadolari
buri kwezi.
Icyakora, ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique bivugwa ko
bitwara hagati ya miliyoni 10 na 20 z’amadolari buri kwezi, bigatuma ubukererwe
mu kwishyura bugira ingaruka ku mikoranire y’ibihugu byombi.
Bivugwa ko nubwo ikibazo cy’umwenda cyari gisanzwe gihari no mu gihe
cy’ubutegetsi bwa Filipe Nyusi, cyarushijeho gukomera nyuma y’uko Perezida
mushya Daniel Chapo ageze ku butegetsi muri Mutarama 2025, aho byari byitezwe
ko kwishyura byongera gutangira hagati muri uwo mwaka, ariko ntibyakorwa.
Imwe mu mpamvu zituma Mozambique itishyura ku gihe harimo ibibazo
by’ubukungu iki gihugu gifite, birimo umwenda munini ugera kuri 71%
by’umusaruro mbumbe w’igihugu, ndetse n’amafaranga make ava mu misoro akoreshwa
ahanini mu kwishyura abakozi ba leta n’ibindi bikorwa by’ibanze.
Ubukungu bw’iki gihugu na bwo bukomeje kuzamuka ku kigero gito, hafi 2%
mu myaka ishize, mu gihe imishinga minini yo gucukura gaze itaratangira gutanga
inyungu ifatika.
Hari kandi n’ibibazo bya politiki imbere mu ishyaka riri ku butegetsi
rya Frelimo, aho bamwe mu bayobozi batifuza ko ingabo z’amahanga zikomeza
kuguma muri Mozambique igihe kirekire, mu gihe abandi babona ko ingabo z’u
Rwanda zikiri ingenzi mu gucunga umutekano, cyane ko ingabo za Mozambique
zitari zabasha kuwucunga neza.
Ku rundi ruhande, ibigo mpuzamahanga bifite imishinga ya gaze birimo TotalEnergies
na ExxonMobil bikomeje gushyira igitutu ku butegetsi bwa Mozambique kugira ngo
bwemere ko ingabo z’u Rwanda ziguma muri Cabo Delgado kugeza nibura hagati ya
2029 na 2030, mu rwego rwo kurinda ishoramari ryabyo.
Mu kwezi gushize, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier
Nduhungirehe, yagaragaje ko u Rwanda rushobora gutekereza gucyura ingabo zarwo
muri Mozambique, mu gihe ikibazo cy’amafaranga cyakomeza kudakemuka.
Ibi byakurikiye amakuru yavugaga ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi
ushobora guhagarika inkunga ya miliyoni 20 z’ama-Euro wageneraga ibikorwa
by’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique.