• Amakuru / MU-RWANDA


Abaturage bo mu Karere ka Ruhango, mu Murenge wa Bweramana, ahazwi nko mu Rugogwe, bavuga ko bahangayikishijwe n'ikibazo cy'ubujura bw'inka bukabije.

Aba baturage bakomeza bavuga ko iki kibazo kimaze gufata indi ntera, aho muri ako gace hamaze gufatirwa inka nyinshi zibwe zigasubizwa bene zo mu gihe hari izindi zafashwe zatarabona ba nyirazo.

Umwe mu baturage baganiriye na BTN TV, yagize ati:"Ikibazo cy'inka zibwe kirakaze cyane. Iki Cyumweru cyose abayobozi n'abaturage bakimaze bahagaze kubera ikibazo cy'ubujura bw'inka kiri inaha. Inka zibwa zirahari bagashakisha bene zo baza bagatumwa ibyangombwa byerekana ko ari izabo ubu hari inka nyinshi ziragije kuko ba nyirazo batarazana ibyangombwa batumwe..."

Uyu muturage yakomeje avuga ko hari abaza gushaka inka bakayihuriraho ari nka batanu bose bavuga ko ari iyabo, ibyo bavuga ko ari ubujura byahinduye isura.

Ati:"Ni ubujura byahinduye isura kuko ntibyumvikana ukuntu inka ihurirwaho n'abantu batunu bose bavuga ko ari iyabo."

Uko gihurira ku nka imwe bose bavuga ko ari iyabo biri guteza amakimbirane mu baturage kuko hari bamwe bari kubirenganiramo.

Abaturage bo muri aka gace bashyira mu majwi Umuyobozi w'Umudugudu wabo ko na we yaba akorana n'abo bajura biyitirira izo nka.

Umunyamakuru wa BTN TV yagerageje kuvugana n'ubuyobozi bw'Akarere ka Ruhango, ariko ntibwashimye kugira icyo buvuga kuri iki ikibazo. 

Gusa, abaturage basaba ko ubuyobozi babafasha kubakiza abajura biyitirira inka maze ababikora bakabihanirwa by'intangarugero.

Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza y'umwaka wa 2024/2025 yagaragaje ko ibyaha byiganje muri sosiyete nyarwanda birangajwe imbere n’ubujura, mu gihe icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake kiza ku mwanya wa kabiri.

Iki cyaha giteganywa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho riteganya ko umuntu, ubishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka 1 n’ihazabu itari munsi ya 100.000 Frw ariko itarenze 300.000 FRW.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments