Umukobwa
bigaragara ko akiri muto yafatiwe mu iduka riherereye mu murenge wa Rugarama mu
karere ka Gatsibo yaritoboye maze ngo yibamo amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 400
biteza akavuyo muri ako gace.
Nk’uko biri
mu mashusho yafashwe na bagenzi bacu bo kuri BTN TV, aba baturage bumvikana
bavuga ko icyifuzo cyabo ari uko uyu bashinja ubujura bamubarekera ngo
bakamwica kuko ngo ubujura muri aka gace bubazengereje kandi ngo butizwa
umurindi n’uko abafatwa bafungwa by’iminsi mike bakagaruka bafite ubukana
ahubwo noneho.
Hari uvuga
mu magambo ye ngo uramufata akakubwira ngo niba umfungisha mfungisha ngende ejo
nzagaruka, cyangwa ngo nkubuta ngende ejo nzagaruka… Bakatwirataho gutyo. Uyu
rero nawe nimumujanye mumukure aha, nimutamujyana turamusyonyora njyewe
nabivuze.”
Bakomeza bagaragaza
ko ubu bujura bwafashe intera ikomeye bagasaba ko bwahagurukirwa n’inzego
zibishinzwe, umwe ati “Turabihaze,
turabihaze mudukorere ubuvugizi ubujura bumeze nabi cyane.”
Undi ati “Nonese
umuntu wagiye mu nzu bakamufatiramo ubwo urumva amafaranga Atari we wayatwaye.?”
Naho undi we
ati “ Ikintu kitwa ubujura kiratuzengereje muri kano gace, buri kantu kose
baragatwara, nta muntu ukigira agahene, agakwavu, inkoko … byose baratwara
kandi ku manywa, inzu barazimaze bazipfumagura.”
BIREBE BYOSE MURI VIDEO