• Amakuru / MU-RWANDA


Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prudence, yatangaje ko nubwo ibiciro bya lisansi byazamutse mu Rwanda, nta ngaruka zikomeye bizagira ku iboneka ry’ibicuruzwa by’ingenzi ku masoko yo mu gihugu.

Ibi yabitangaje nyuma y’itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Urwego Ngenzuramikorere mu Rwanda (RURA), rigaragaza ko igiciro cya lisansi cyazamutse kigera kuri 2.938 Frw kuri litiro, kivuye kuri 2.303 Frw, mu gihe igiciro cya mazutu cyagumye kuri 2.205 Frw kuri litiro.

Minisitiri Sebahizi yasobanuye ko Leta yafashe ingamba zihamye zo gukomeza gutuma ibicuruzwa by’ingenzi biboneka ku isoko, cyane cyane ibiva mu mahanga birimo ibikomoka kuri peteroli, imiti, ifumbire n’ibiribwa.

Yagize ati: “Turimo gukora ibishoboka byose kugira ngo ibikomoka kuri peteroli biboneke ku isoko, ndetse n’ibindi bicuruzwa byose igihugu gikenera bitabura, haba imiti, amafumbire, ibiribwa n’ibindi.”

Yongeyeho ko u Rwanda rufite ingamba zirimo gutegura neza uburyo bwo gutumiza ibicuruzwa hanze no kubika ibigega bihagije, hagamijwe gukumira ihungabana ry’isoko riturutse ku mpinduka z’ibiciro ku rwego mpuzamahanga.

Ku ruhande mpuzamahanga, izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli rifitanye isano n’intambara ikomeje guhuza Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Israel na Iran, imaze igihe kirenga ukwezi n’igice.

Iyi ntambara yatumye Umuhora wa Hormuz ufungwa, aho unyuramo hafi 20% by’ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa ku Isi buri munsi. Ibi byagize ingaruka zikomeye ku isoko mpuzamahanga rya peteroli, bituma ibiciro bizamuka cyane.

Nubwo hari icyizere cyari cyatanzwe n’agahenge kari kagezweho hagati ya Iran na Amerika, ibiganiro byahuje impande zombi byamaze amasaha arenga 20 ntibyigeze bigera ku mwanzuro urambye.

Ibi byatumye ibiciro bya peteroli ku isoko mpuzamahanga byongera kuzamuka, aho akagunguru (baril) kamaze kurenga Amadolari ya Amerika 100, bikaba bikomeje kugira ingaruka ku bihugu byinshi birimo n’u Rwanda rutumiza ibikomoka kuri peteroli hanze.

Nubwo bimeze bityo, Leta y’u Rwanda ikomeje gushimangira ko hari ingamba zihari zo kurinda isoko ry’imbere mu gihugu, bityo abaturage bakaba bashishikarizwa kudahangayika ku ibura ry’ibicuruzwa by’ingenzi.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments