• Amakuru / MU-RWANDA


Imibare mishya irerekana ko ingo hafi 4,500 mu Rwanda zasabye gutandukana mu mwaka ushize mu gihe imibare y’abahawe gatanya yikubye kabiri mu 2025 ugereranyije na 2024.

Raporo nshya y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), yerekana ko ingo zigera ku 2,629 zahawe gatanya umwaka ushize mu gihe 1,068 ari zo zari zayihawe mu 2024 inyongera igera kuri 58%.

Gutandukana kw’ingo ni kimwe mu bibazo bihangayikishije umuryango nyarwanda ndetse n’abategetsi.

Mu kwezi kwa Gashyantare 2025, mu gikorwa cy'amasengesho yo gusengera igihugu Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagarutse kuri iki kibazo.

Yagize ati:"Abantu babiri bananirwa kubana bate? Ni iki umuntu umwe akora kikagera aho undi amubwira ati ‘sinigushaka, ndagiye’?"

Ihohoterwa rikorerwa mu ngo, ibibazo bishingiye ku mutungo no gucana inyuma ni bimwe mu bivugwa bitera gutandukana kw'ingo.

Iriya raporo ya ‘Rwanda Vital Statistics Report’ y’uyu mwaka ivuga ko 41% za gatanya zabaruwe umwaka ushize ari iz’ingo zitarageza imyaka 10.

Kuri iki kibazo, Kagame yavuze ko “iyo imiryango myinshi isenyutse icyarimwe, igihugu kirahagwa”.

Abashyingiranywe muri 2025 baragabanyutse

NISR yanagaragaje ko umubare w’ingo zashyingiranywe mu buryo bwemewe n’amategeko wagabanyutse.

Abashyingiranywe mu mategeko bari 52.878 mu 2024, ariko mu 2025 baragabanyutse baba 50.256.

Abagabo bashinze ingo benshi bari hagati y’imyaka 25 na 29, mu gihe abagore bashyingiwe bari hagati y’imyaka 21 na 24 y'amavuko.

Uturere twashyingiye imiryango myinshi, kuva kuri 2000 kuzamura muri uyu mwaka ni Gasabo, Gicumbi, Nyarugenge, Kicukiro, Musanze, Muhanga, Rubavu na Nyamasheke mu gihe ahashyingiwe abantu bake, ni ukuvuga abari munsi ya 1000 ari i Nyanza, Gisagara na Ngoma.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments