• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Guverinoma ya Iran yatangaje ko Umuhora wa Hormuz, umwe mu mihora y’ingenzi ku isi ikoreshwa mu gutwara ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bicuruzwa, wongera gufungurwa byuzuye ku mato yose y’ubucuruzi.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, abinyujije ku rubuga rwa X (rwahoze ari Twitter), aho yavuze ko iki cyemezo gifitanye isano n’agahenge kari hagati y’ibihugu bya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’akarere ka Liban.

Yagize ati:“Dushingiye ku gahenge kariho muri Liban no ku bwumvikane bw’agateganyo, turatangaza ko inzira zose z’amato y’ubucuruzi anyura mu Muhora wa Hormuz zifunguye byuzuye mu gihe gisigaye cy’agahenge.”

Nyuma y’iri tangazo, uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yahise arisubiramo ku mbuga nkoranyambaga, ariherekezaho ubutumwa bugufi bugira buti:“Murakoze.”

Icyakora, Trump yongeyeho ko Amerika itazahagarika igitutu ishyira kuri Iran, ashimangira ko izakomeza gukaza ibihano n’ingamba zikomeye “n’ingufu zose” kugeza igihe hazagerwa ku masezerano yuzuye hagati y’impande zombi.

Yavuze ko ibiganiro bimaze gutera intambwe igaragara, ati:“Ingingo nyinshi zamaze kuganirwaho, kandi bikwiye kwihutishwa kugira ngo tugere ku bwumvikane busesuye 100%.”

Mu minsi ishize, Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari yatangaje ko yafunze ibyambu byose bya Iran biherereye ku Muhora wa Hormuz, mu rwego rwo kwihimura nyuma y’uko Iran nayo yari yafunze uwo muhora ivuga ko irimo kwirwanaho nyuma yo gutangira kuraswaho.

Ibi byari byateje impungenge ku isoko mpuzamahanga, cyane cyane mu bijyanye n’ibiciro bya peteroli, kuko Umuhora wa Hormuz unyuramo igice kinini cya peteroli icuruzwa ku isi.

Kugeza ubu, impande zombi zemeye agahenge k’igihe cy’ibyumweru bibiri, kagomba kurangira ku wa 22 Mata 2026. Abasesenguzi bavuga ko icyo gihe kizaba ingenzi mu kureba niba ibiganiro bizatanga umusaruro cyangwa niba umwuka mubi ushobora kongera kubyuka.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments