• Amakuru / MU-RWANDA

Abayobozi n’abakozi ba MTN na MoMo (Mobile Money) basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, bunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 banashimira ubutwari n’imbaraga z’abarokotse.

Ni igikorwa bakoze Ku wa Gatanu tariki ya 17 Mata 2026 mu gihe u Rwanda  n’isi yose  bibuka ku nshuro ya  32 Jenoside yakorewe Abatutsi  muri 1994

Bakigera ku Rwibutso rwa Ntarama babanje gusobanurirwa mateka y’urwo rwibutso n’uko abatutsi bo  mu bugesera bacishijwe mu nzira zi inzitane  cyane  zabagejeje ku kwica urwagashyinyaguro bazira  uko bavutse  .

Banasobanuriwe uko  inkotanyi ubwo zabageragaho zikabarokora bahise babona icyizere cy’ubuzima kugeza na nubu abarokotse  Jenoside bakaba bakomeje kwiyuba no kwiteza  imbere .

Nyuma  yo  gusobanurirwa ayo mateka yaranze ubwicanyi  bwakorewe I Ntarama Abakozi  ba  MTN Rwanda MOMO barangajwe imbere  n’abayobozi  babo bunamiye  Abatutsi zihashyinguwe  banashyira indabo ku mva  bashyiguwemo

Mu rwego rwo gushyigikira abarokotse Jenoside, MTN na MoMo batanze inka, nk’ikimenyetso cy’icyizere, agaciro n’ubuzima bushya.

Mu muco nyarwanda, inka n’ikimenyetso cy’ubuzima n’iterambere ,icyubahiro n’agaciro n’icyizere cy’ejo hazaza heza.

Iyi nkunga igaragaza ubushake bwo gukomeza gushyigikira imibereho y’abarokotse no kubafasha gukomeza urugendo rwabo.

Joel Mugabo ukora muri Mobile Money Rwanda Ltd mu Ishami ry’ubucuruzi yavuze ko basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama kugira ngo bibuke ariko nanone abato basobanuriwe amateka. 

Ati: ”Uyu ni umunsi umwe ugize iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko by'umwihariko nka Mobile Money twaje mu murenge wa Ntarama Kwibuka. Twaje kwifatanya n’abaturage bo muri uyu Murenge by'umwihariko abacitse ku Icumu kugira ngo twunamire abacu bazize Jenoside ariko tunagirane ibiganiro bivuga ku mateka yacu kugira ngo n’abato bavutse nyuma ya Jenoside bamenye amateka kugira ngo atazazima”.

Alain Numa ukora muri MTN Rwanda yavuze ko bahaye inka abatishoboye bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kubafata mu mugongo ariko no kubafasha kwiyubaka. 

Ati: ”Kuza gufata mu mugongo umuntu ubundi iyaba buri wese yabishoboraga, tuzi ubuzima bw’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, tuzi uko babayeho ntabwo ari ubuzima bwiza ariko na none uko haje gahunda gutya Perezida wa Repubulika yatangije gahunda, [Gira Inka], gutya natwe twunga mu rye tukavuga tuti 'reka noneho hejuru yo Kwibuka harimo Kwiyubaka reka twubake n’abandi'. 

Niyo mpamvu wabonye twabaremeye inka kugira ngo nabo ejo, ejo bundi bazaremere n’abandi iyo gahunda ikomeze”.

Umuyobozi wa MTN Rwanda, Monzer Ali yavuze ko yaje mu Rwanda aje kuba umuyobozi muri iyi sosiyete y’Itumanaho ariko nanone akisanga agomba kwiga ukuntu abantu bahuye n’ibikomere bikomeye bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko bakaba batera mbere buri munsi.

Ati: ”Hashize hafi umwaka umwe ngeze mu Rwanda. Nageze muri MTN Rwanda nk'Umuyobozi Mukuru ufite inshingano zo kuyobora. Ariko ahubwo, nasanze niga kandi niga buri munsi ku bantu bahuye n'ububabare budasanzwe ariko bagahitamo gutera imbere buri munsi”.

Yavuze ko MTN Rwanda yiteguye gukomeza kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda no gutanga amahirwe kuri bose. 

Urwibutso rwa Jenoside rwa ntara rumwe mu nzibutso zikomeye cyane rubitse  amateka  ashaririye ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri uru rwibutso hashyinguye imibiri y’Abatutsi irenga 5,000 biciwe muri Kiliziya ya Ntarama no mu bice biyikikije.

Aba bishwe ahanini bari bahungiye muri iyo kiliziya bizeye kuhahungira, ariko baza kugabwaho igitero cy’ubugome n’Interahamwe zibica urwagashinyaguro

Uyu munsi, Ntarama ni hamwe mu hatanga isomo rikomeye ku mateka ya Jenoside, kwibuka abazize Jenoside no guharanira ko bitazongera kubaho ukundi.

 






Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments