Mu gihe
abanyarwanda n’isi yose bibuka ku nshuro
ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi muri
1994 ,Urubyiruko rw’abanyabugeni rukorera
mu Inkingi Arts Space rwiyemeje kwirinda
icyasubiza u Rwanda mu bihe nkibyabayeho
muri kiriya gihe .
Igikorwa cyo
gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa
Kigali cyabaye kuri uyu wa
gatandatu tariki ya 18 Mata 2026
gitangizwa n’urugendo rwatangiriye
ku cyicaro cy’Inkingi Art Space imbere
ya Minubumwe rwerekeza ku Rwibutso rwa Gisozi.
Aba
banyabugeni ubwo bari bageze ku Rwibutso
rwa Jenoside rwa Kigali babanje gusobanurirwa amateka
y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi
yateguwe kuva ku ngoma z’abakoloni
kugeza kuri Repubulika ya Kabiri ari
nayo yaje gushyira mu bikorwa jenoside
yahitanye Abatutsi barenga Miliyoni mu gihe cy’Iminsi ijana .
Nyuma yo
gusobanurirwa ayo mateka abo banyabugeni batemberejwe mu Rwibutso imbere berekwa byinshi mu bikoresho bya Gakondo byifashishijwe
mu kwica Abatutsi ndetse n’andi mateka akomeye ya Jenoside zabaye kw’isi zikomeye.
Ubwo bamaraga gusura Urwibutso hakurikiyeho umwanya wo kunamira Abatutsi barenga ibihumbi 250 bashyinguye mu cyubahiro aho ku Gisozi maze bashyira n’indabo ku mva bashyiguye mu rwego rwo kubaha icyubahiro cyabo .
Mu butumwa
yatanze nyuma yo kwibonera uko
Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe
ndetse ikanashyirwa mu bikorwa Kwitonda Olivier washinze Inkingi Arts Space akaba n’Umuyobozi
mukuru wayo yatangarije BTN Rwanda
byinshi yakuye mu gusura uru urwibutso rwa
Jenoside rwa Kigali .
Yagize ati : Nyuma yo
kumva amateka yaranze Jenoside
yakorewe Abatutsi mu Rwanda nk’Umusore
icyo gihe wari mutoya cyane nkuyemo isomo rikomeye kuko ibyabaye mu Rwanda birenze
kamere ya muntu .
Yasabye urubyiruko muri rusange kwigira hamwe nk’abanyarwanda kandi rukirinda icyarusubiza muri biriya bihe byagwiririye u Rwanda muri 1994.
Yakomeje asaba urubyiruko gukomeza gutecyereza icyaruteza imbere rwirinda abantu bose bafite ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’abayipfobya banyuze mu nzira nyinshi zirimo n'imbuga nkoranyambaga