Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yemeye guhagarika ibikorwa byose byibasira abasivile n’imitungo yabo, birimo kwica amatungo no kwangiza ibikorwa by’ubuhinzi, nyuma y’amasezerano yagiranye n’ihuriro rya AFC/M23.
Aya masezerano yashyiriweho umukono mu biganiro byabereye mu Busuwisi hagati ya tariki ya 13 n’iya 17 Mata 2026, bigamije gushaka umuti urambye ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.
Ibiganiro byahuje impande zombi byitabiriwe kandi n’abahuza batandukanye barimo Qatar, ndetse n’abahagarariye ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Togo n’u Busuwisi.
Mu byemeranyijweho, impande zombi ziyemeje kubahiriza agahenge no guhagarika ibikorwa byose byibasira ubuzima bw’abaturage, cyane cyane ibikorwa bigamije kubicisha inzara nko kwangiza imyaka, guhiga amatungo no kubangamira ibikorwa by’ubuhinzi.
Hari kandi ingingo zigaruka ku kongera imbaraga mu bikorwa by’ubutabazi, aho hemejwe ko bigomba kugera ku baturage bose bakeneye ubufasha, hatitawe ku byiciro byabo. Harimo gutanga ibiribwa, ubuvuzi, amazi meza, aho kuba, isuku n’isukura, ndetse no kubungabunga umutekano w’abaturage.
Aya masezerano ashimangira kubahiriza amategeko mpuzamahanga arengera uburenganzira bwa muntu n’impunzi, ndetse no kurinda ibikorwa remezo by’ibanze nk’ibitaro, amashuri, itumanaho n’ingufu.
Impande zombi zemeranyije kandi kurwanya ihohoterwa rikorerwa abasivile, by’umwihariko abagore n’abana, no kurinda abakozi b’imiryango itanga ubutabazi kugira ngo bakore akazi kabo mu bwisanzure n’umutekano.
Hanemejwe ko hashyirwaho itsinda rihuriweho rishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano, ndetse no kurekura imfungwa ku mpande zombi hagamijwe kubaka icyizere.
Aya masezerano aje mu gihe hari hashize igihe Leta ya RDC ishinjwa n’impande zitandukanye kugaba ibitero ku baturage, cyane cyane mu bice bya Minembwe, aho bivugwa ko ibikorwa byo kwangiza imyaka n’amatungo byakozwe mu rwego rwo kubashyira mu kaga k’inzara.
Muri iki gihe kandi, abaturage bo muri ibyo bice bavuga ko bagoswe n’ingabo zitandukanye zirimo iza Leta ya RDC n’iz’abafatanyabikorwa bayo, ibintu byabagiraho ingaruka zirimo kubura uko bagera ku mavuriro, amasoko n’ibindi bikorwa by’ibanze.
Ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano rishobora kuba intambwe ikomeye mu kugarura amahoro no kurengera ubuzima bw’abaturage, by’umwihariko abatuye mu Burasirazuba bwa RDC bamaze igihe kinini mu bibazo by’umutekano muke.
RDC niramuka yubahirijwe, aya masezerano ashobora gutanga icyizere ku baturage, barimo n’Abanyamulenge, bavuga ko bamaze igihe bahura n’ihohoterwa rishingiye ku moko n’inkomoko yabo.
Like This Post? Related Posts